UR Huye: Abanyeshuri babwiwe ibanga rikoreshwa ku isoko ry'umurimo

Mu karere ka Huye abiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, bavuga ko guhuzwa n'abari ku isoko ry'umurimo bakabasangiza ubanararibonye, bizwi nka Career Summit bibafasha gutegura ejo habo barangije amasomo.

kwamamaza

Binyuze mu biganiro, abavuga rikumvikana bari no ku isoko ry'umurimo babera n'abandi urugero, babwiye aba abanyeshuri ko ikosa rikomeye bakora rikomeye mu buzima ari ukutumva inama, ndetse umuhanzi The Ben abibutsa ko bagomba kugena aho bifuza kugera, kandi ntibacibwe intege n'imbogamizi kugeza bahageze.

Bamwe mu bitabiriye iyi Career summit, ngo hari amasomo n'umukoro ibasigiye.

Umwe ati "ni iby'umumaro cyane kubera ko nyuma yo kumva amahirwe dufite nk'urubyiruko, amahirwe twahawe mu bijyanye no kubona akazi ndetse no guhanga umurimo ntabwo ari umwanya wo kwicara ahubwo ni umwanya wo guhaguruka njye nk'umwana w'umukobwa nkamenya mbere na mbere ese ndifuza iki".  

Umuyobozi wa Master Card Faundation Scholars program, Dr. Kagwesage Anne Marie, yavuze ko binyuze mu bufatanye bw'imyaka 10 na Kaminuza y'u Rwanda, umubare w'abafashwa kwiga no kubona imirimo uzakomeza kwiyongera kandi hari intambwe igenda iterwa.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami ryigishiga ubukungu n'icungamutungo Dr. Joseph Nkurunziza, yavuze ko iyi career summit bayitegura bagamije no gufata abanyeshuri gutekereza kabiri ku isoko ry'umurimo.

Ati "abifuza gushaka imirimo bakagombye gutekereza kabiri kuko abifuza imirimo ni benshi, ibyiza twe twifuza nuko abanyeshuri batekereza kwikorera, twazanyemo abantu bahanze imirimo mu bintu bitandukanye nibyo bize kugirango tubereke ko kaminuza ifungura imitwe y'abanyeshuri".   

Ubu buryo bwo guhuriza hamwe abakiri ku ntebe y'ishuri, abatanga imirimo n'abari ku isoko ry'umurimo, ni inshuro ya gatatu bubaye muri Kaminuza y'u Rwanda, kandi ababutegura bavuga ko bugenda butanga umusaruro dore ko abanyeshuri barangiza Kaminuza ubu ngo batangiye no guhanga imirimo kuri bo no kubandi.

Inkuru ya Rukundpo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 9, 2024 - 09:07