Ubufaransa: Guverinoma yarokotse icyifuzo cyo kuyihirika, hemezwa ingengo y’imari ya 2026

Minisitiri w’Intebe w'Ubufaransa, Sebastian Lecornu

Guverinoma y’u Bufaransa iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu yarokotse icyifuzo cya nyuma cyo kuyihirika cyari cyatanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse bituma ingengo y’imari ya Leta ya 2026 yemezwa burundu. Ibi byashyize iherezo ku mpaka za politiki zari zimaze amezi ane, zari zarahagaritse ifatwa ry’ibyemezo ku mafaranga ya Leta.

kwamamaza

Ku wa Mbere, nibwo Abadepite banze guha agaciro ibyifuzo bibiri byatanzwe n’imitwe ya politiki yo ku ruhande rukomeye rw’ibumoso n’iy’iburyo yashakaga guhirika Guverinoma. Ibyo byahise bifungura inzira yo kwemeza burundu ingengo y’imari ya 2026, nyuma y’uko Minisitiri w'Intebe Lecornu  akoresheje ku nshuro ya gatatu ingingo ya 49.3 y’Itegeko Nshinga yemerera Guverinoma gutambutsa itegeko ritabanje gutorwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Minisitiri Lecornu yagize ati: “Ubufaransa noneho bufite ingengo y’imari.” Yavuze ko ari umwanzuro w’ubwumvikane mu Nteko Ishinga Amategeko ugamije kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta hatongerewe imisoro ku miryango no ku bigo by’ubucuruzi.

Iyi ngengo y’imari igamije kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari kikagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu 2026, kivuye kuri 5.4% biteganyijwe mu 2025. Nubwo iyi ntego iri hasi ugereranyije n’iyari yarashyizweho mbere ya 4.7%, Leta y'Ubufaransa ivuga ko byatewe n’ubwumvikane bwa politiki bwari bukenewe kugira ngo umushinga wemerwe.

Harimo kandi kongera imisoro ku bigo bimwe na bimwe, biteganyijwe ko bizinjiriza Leta miliyari 7.3 z’amayero mu 2026. Aba mu ishyaka ry'abasosiyalisiti bananiwe kumvikanisha ko hashyirwaho umusoro ku batunzi cyane, ariko batsindira ingingo zimwe zirimo ifunguro ry’abanyeshuri ku iyero rimwe n’izamuka ry’inkunga ihabwa abakozi bafite imishahara mike.

Urwego rwa gisirikare ni rumwe mu rwashyizwe imbere, aho ruzongerwa aamafaranga agera kuri miliyari 6.5 z’amayero. Minisitiri w'Intebe yavuze ko  igisirikare ari “umutima” w’iyi ngengo y’imari mu gihe isi iri mu bihe by’ubwoba bw'intambara no kutizerana.

Ibi byose bibaye mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba ibihugu birimo Ubufaransa kugabanya umwenda wabwo ugereranyije n’umusaruro wabwo, aho buri ku mwanya ya gatatu mu Burayi nyuma y’Ubugereki n’Ubutaliyani.

Guverinoma ya Lecornu, yagiyeho muri Nzeri, ibashije gutambutsa iyi ngengo y’imari nubwo igihugu kimaze igihe mu mvururu za politiki, zatangiye ubwo Perezida Emmanuel Macron yatakazaga ubwiganze bw'abamushyigikiye mu Nteko  nyuma y’amatora yo mu 2024.

 Feb 3, 2026 - 12:19