Umujyi wa Kigali: Kubona Parikingi bikomeje kuba ikibazo.

Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali barinubira ibura rya parikingi basigamo ibinyabiziga byabo mu gihe bagiye gusaba serivisi. Bavuga ko bata umwanya munini cyane bari gushaka parikingi ndetse ko hari nabo bikururira guparika ahatemewe. Nimugihe polisi y’Igihugu ivuga ko abaparika ahatemewe bazakomeza guhanwa. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bigendanye n’imitunganyirize y’uyu mujyi, iki kibazo kiri gutekerezwaho mu buryo bwagutse.

kwamamaza

Mu masaha ayo ariyo yose, cyane cyane ay’amanywa, mu mujyi wa Kigali hakunze kugaragara ibinyabiziga byinshi, cyane cyane ku bikorwaremezo bihuza abantu benshi nk’amasoko, ibiro ndetse n’ahandi.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga muri uyu mujyi bavuga ko abatunze ibinyabiziga biyongera ariko parikingi zo zitiyongereye bituma bakererwa bitewe nuko bamara umwanya munini bazenguruka bashaka aho baparika ibinyabiziga byabo.

Umwe mu baganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, yasabye ko iki kibazo cyakwitabwaho, ati: “Bisaba kuzenguruka ugakora ituru nyinshi kugira ngo uze kubona ahantu uparika, cyane cyane nka hano ku isoko, hari n’igihe unayibura noneho ukajya kuri Chic cyangwa se mu yandi maparikingi ariko ntabwo bijya byoroha.rero Leta yagisuzuma neza [ikibazo cya parking]ikareba uburyo idufasha kugira ngo tubashe guparika bitworoheye kandi bitadusabye imbaraga nyinshi.”

Undi yunze murye ati: “Parking nkeya! Ni ukuvuga ngo ushobora kuza mu mujyi ukazenguruka nk’iminota 20 wabuze ahantu uparika. Noneho aho umuntu yakwereka niyo haba hemewe ugasanga barakwandikiye kandi ubona ko ushobora kuhaparika nta kibazo kirimo.”

 Nubwo bimeze biryo ariko, ACP Gumira Desire; Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, asaba abatwara ibinyabiziga  kutitwaza ibura rya Parikingi ngo baparike aho babonye kuko bazahanwa.

Yagize ati: “Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ibihano rihana byose birazwi. Hari ahari ‘No parking’, hari aho bita sens unique, hari uguparika ahatemewe…aho hose iyo ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahageze, wakoze ibyo byose bibujijwe, mu mahame araguhana.”

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, ASABA Katabarwa Emmanuel; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwaremezo, avuga ko iki kibazo gihangayikishije koko, ariko ko hari gutekerezwa ku gisubizo kirambye.

Ati: “ni ikibazo rero kirimo, duhura nacyo nk’Umujyi bitewe nuko ibinyabiziga byiyongera ariko aho guparika hariyongera. Ni inyigo twakoze ndetse na sisitemu yo kugenzura za parking irimo gukorwa ku bufatanye na minisiteri y’ikoranabuhanga, aho turi gutegura buryo ki umuntu azajya agaragarizwa parking zihari, aho kugira ngo ukomeze uzerera ushakisha ahantu waparika bituma wongera umuvundo [ambouteillage] ndetse n’ikinyabiziga kigakoresha mazutu cyangwa essence nyinshi, ukaba washobora kubona ahari parking iherereye noneho akaba ariho ujya guparika uziko ihari.”

“Bagaragarize n’abashoramari ko bishoboka, ko hari amahirwe y’abantu bashoramo imari mu kubaka parking zijya hejuru zigezweho kuko guparika ku muhanda bigenda biba ikibazo.”

Ubusanzwe buri nyubako yo mu mujyi wa Kigali ihuza abantu benshi isabwa kugira parikingi y’ibinyabiziga biyigana. Ahenshi usanga haboneka parikingi zidahagije ugereranyije n’umubare w’abahakenera serivise, ndetse n’ikibazo gisaba guhabwa umurongo wihariye cyane cyane mu gihe hagenzurwa niba inyubako yujuje ibisabwa mbere yo gukorerwamo.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Apr 18, 2023 - 16:21