
Umugore w’imyaka 35 yasanzwe mu cyuzi, bikekwa ko yiyahuye
Jul 31, 2025 - 17:58
Umugore witwa Nyirahategekimana Jacqueline, uri mu kigero cy’imyaka 35, wari utuye mu Murenge wa Mbazi, yasanzwe yapfuye mu cyuzi cya Disha giherereye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho bikekwa ko yaba yiyahuye.
kwamamaza
Amakuru ajyanye n’urupfu rwe yamenyekanye atanzwe n’abashumba baragiraga mu nkengero z’icyo cyuzi kiri hagati y’Umurenge wa Mbazi (Huye) n’uwa Save (Gisagara).
Umuyobozi w’Umudugudu wahageze bwa mbere yatangaje ko Nyakwigendera yavuye aho yari atuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Aganira n’Isango Star, yagize ati: "Nabwiye umuyobozi w’Umudugudu yabagamo, ambwira ko yaraye mu rugo, akaba yazindutse ababwira ko agiye mu Kagera gusura mukuru we. Nibwo kuza hano kwiyahura."

Abaturage bavuga ko bari bamuzi nk’umuntu ukunda gukora, bakeka ko yaba yahuye n’ibibazo bikomeye. Ibyo babishingira ku kuba umugabo we yari yaramutaye, nubwo bavuga ko nta kibazo kiba cyatuma umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura.
Umwe yagize ati: "Yahingaga amapariseri y’imiceri mu kabande, n’ubu yari yarasaruye. Akamenya gucuruza no gushaka amafaranga cyane."
Undi na we yunze mo ati: "Nta muntu wagira ibibazo byatuma yivutsa ubuzima! Uwo si n’umuco w’Abanyarwanda."
Yongeraho ati: "Twese dufite ibibazo, ntabwo rero ikibazo cyakemurwa no kuza mu cyuzi. Inama naha umuntu ni uko yagira ikibazo akajya akiganirira mugenzi we."
Bamwe mu baturage bavuga ko nta muntu waba yamuroshye mu cyuzi, cyane ko kizwi nk’ahantu abantu bamwe bahitamo kwiyahurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yemeje aya makuru, anihanganisha umuryango wa Nyakwigendera.
Yagize ati: "Yego, nibyo. Amakuru twabimenye ni uko yavuye mu rugo ababwiye ko agiye gusura umuntu ariko ntabwo ari ko byagenze. Turihanganisha umuryango, hanyuma nk’uko ubushakashatsi bugenda bubigaragaza, hari abaturage bafite uburwayi bwo mu mutwe, hari abafite agahinda gakabije, icyo tubasaba ni uko abaturage bafite abantu bafite icyo kibazo bajya babakurikirana."
Yongeraho ko: "Hari igihe hagaragara ibimenyetso uwo munsi cyangwa se umuntu kuba ativuje bikaba byamugiraho ingaruka."
Inzego z’umutekano zirimo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi, DASSO, bahageze bahamagara abo mu muryango wa Nyakwigendera, umurambo ukurwa mu cyuzi cya Disha.
Nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Mwurire, mu Murenge wa Mbazi, asize abana babiri.
Nubwo abaturage bakeka ko yiyahuye, ubuyobozi buvuga ko inzego bireba zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.


@RUKUNDO Emmanuel / Isango Star - Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


