Ku rundi ruhande, abamwunganira Sonko Ousmane, kimwe n'abunganira Adji Sarr, bari bacunguwe umutekano ku rwego rwo hejuru.
Ibi byiyingeraho kuba mu gace ka Keur Gorgui, aho Sonko atuye, hari hacungiwe umutekano ndetse urugo rwe ruzengurutswe n'abashinzwe umutekano.
Mu rubanza ruheruka ku ya 23 Gicurasi (05) 2023, Sonko yari yasabye abamushigikiye guhuza imbaraga bakamagana Perezida Sall. Gusa kuri iyi nshuro, mbere y'urubanza mu mujyi Sonko yabereye umuyobozi wa Ziguinchor habaye imirwano ikomeye.
Nimugihe mu murwa mukuru Dakar, abagerageje guhurira hamwe batewemo ibyuka biryana mu maso.