
Umuburo: Abanywa amazi ari mu macupa ashaje barasabwa kugira amakenga
Jul 25, 2025 - 09:27
Mugihe inganda zo mu Rwanda zikora amazi yo kunywa zikanayagurisha. Benshi bayakora ugasanga amacupa manini bayashyiramo bayakoresha kenshi cyangwa bakayabikamo yarashaje, yaranduye. Aya macupa iyo ashizemo amazi agarurwa ku ruganda agashyirwamo andi. Ibi ni bimwe bituma abaguzi n’abacuruzi bagira impungenge z’aya mazi ari muri ayo macupa ashaje ko ashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
kwamamaza
Abagura amazi yo kunywa yo mu macupa manini akorwa n’inganda zitandukanye, agakoreshwa mu rugo ndetse no mu bigo bya leta n’ibyigenga bagaragaza ko batewe impungenge n’amazi aza mu macupa ashaje ko ashobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Nubwo abagura ayo mazi bagaragaza izi mpungenge, abacuruzi bayo nabo bavuga ko bibateza igihombo kuko atagurwa bitewe n’amacupa ashaje baba babazaniye.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’ibinyobwa byatunganyirijwe mu nganda, imiti n’inkingo by’abantu n’ibyamatungo (FDA), kigaragaza ko aya macupa aba atacyujuje ubuziranenge iyo ashaje kandi ko hari mikorobe aba afite.
Ibi bigarukwaho na Dr. Innocent Nyamwasa, umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa no gutanga ibyangombwa muri FDA.
Ati “amacupa ashaje cyo kimwe n’ibindi bikoresho ni bimwe mu bintu dutinzaho amaso mu bugenzuzi ndetse tutanemera, impamvu nuko uko ikintu kigenda gisaza ibice bikigize bigenda birekurana ugasanga harimo uduce dutokoza amazi, hari n’igihe bitewe nuko ryakoreshejwe igihe kirekire kwa kwoza rigenda bisharaduka bigasigaho utwobo ku muburi waryo tukabikamo mikorobe zizavamo imvano yo gutera indwara zitandukanye”.
“Turakangurira cyane abacuruzi kwirinda gukoresha amacupa nkayo, amazi ni ubuzima. Turabakangurira gushishoza, tukareba niba icupa nta nenge rifite, niba amazi ameze neza nta bintu bitemberamo, nta rubobi rurimo, ndetse n’igihe tugize amakenga tukaba twakiyambaza FDA, biradusaba kugira ubushishozi”.
Aya macupa iyo ashizemo amazi agarurwa ku ruganda agashyirwamo andi.
Amazi yo kunywa ni kimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane, gusa byagombye kwitonderwa cyane kuko amazi abantu banywa ari ingenzi ku buzima bwa muntu, nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira, ariko ni ngombwa kuyanywa kenshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % na 70 % by’amazi.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


