“Uburusiya: Gufata umujyi wa Bakhmout birakenewe kugirango ibitero by’Uburusiya bikomeze”: Moscou

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko gufata umujyi wa Bakhmout ari ingenzi kugira ngo ibitero by’Uburusiya bikomeze.Ibi yabitangaje kur’uyu wa kabiri, mugihe mur’uyu mujyi hamaze amezi menshi ari ikotaniro ry’urugamba.

kwamamaza

Umujyi wa Bakhmout  nta kintu kidasanzwe wihariye ariko ni kamwe mu duce tubarizwa muri Donbass, imwe mu ntara enye Uburusiya bwatangaje ko bwiyometseho binyuze muri Kamarampaka yanenzwe cyane n’ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi.

Uyu mujyi umaze igihe warabaye ikotaniro ry’urugamba, ndetse bivugwa ko ingabo za Ukraine zatangiye kuva mu birindiro byazo, ari nako ingabo z’Uburusiya zikomeje gusatira.

Icyakora Perezida Zelensky wa Ukraine yatangaje ko muri uyu mujyi hagiye kongerwa ingabo, nubwo bivugwa ko ukuriye uru rugamba atemeranya nawe, ahubwo ahuza n’abasilikari bari ku rugamba kuba bava mu birindiro byabo.

Haravugwa byinshi ndetse bimwe bizamo kuvuguruzanya ku ruhande rwa Ukraine, ku buryo bigoranye kumenya ukuri.

Gusa mugihe uyu mujyi wa Bakhmout wajya mu maboko y’Ingabo z’Uburusiya, bishobora gukomerana ingabo za Ukraine.

Mu nama yahuje abayobozi ba minisiteri y’ingabo ya Ukraine, Serge Shoigu, yagize ati: “Uyu mujyi ni ihuriro rikomeye (umurongo) wo kurinda abasirikare ba Ukraine muri Donbass. Kuwugenzura[Uburusiya] bizatuma bushoboka kugaba ibitero bishya byimbitse byibasira ingabo z’igihugu cya Ukraine”.

 Mar 7, 2023 - 13:19