Perezida Zelensky wa Ukraine yagiye guhura n’abacamanza ba CPI.

Volodymyr Zelensky; Perezida wa Ukraine ari mu Buhorandi , aho yagiye guhura n’abayobozi b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ruri gukora iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine ndetse rwanatanze impapuro zita muri yombi Perezida Putin w’Uburusiya. Ni mu gihe urugamba rugikomeje.

kwamamaza

Umuvugizi wa Perezida wa Ukraine yatangaje ko Zelensky yaraye ageze I La Haye mu ijoro ryo ku wa gatatu, aho mu gitondo cyo kur’uyu wa kane aribwo yageze ku biro by’uru rukiko.

Serguiï Nykyforov, yagize ati: “ turi I La Haye,  twagiye guhura n’abayobozi ba CPI.”

Kugeza ubu, hashize iminsi 435 Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine, ndetse intambara iracyakomeje.

Volodymyr Zelensky yageze ku cyicaro cya CPI, rurkiko ruherutse [muri Werurwe (03)] gutanga impapuro zita muri yombi perezida Putin w’Uburusiya.

AFP yatangaje ko uru ruzinduko  rwa Perezida wa Ukraine ari ingenzi cyane ku buryo hafashwe  ingamba zikomeye z’umutekano ku nyubako z’uru rukiko. Biteganyijwe ko uyu munsi aratanga ikiganiro mu mujyi uru rukiko ruherereyemo, kivuga ngo “ nta mahoro, nta butabera kuri Ukraine” kiraza kuba kirimo na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi, Wopke Hoekstra, Mark Rutte; minisitiri w’intebe, na Kajsa Ollongren; minisitiri w’ingabo.

 May 4, 2023 - 11:44