Ukraine: Uburusiya bwasubitse amatora ya kamarampaka mu karere bwigaruriye

Abategetsi bo mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo ya Ukraine wigaruriwe n'Uburusiya basubitse icyo bise amatora ya kamarampaka (referendum) ku kwinjira mu Burusiya k'uwo mujyi ku bw'impamvu z'umutekano.

kwamamaza

Kirill Stremousov; wungirije umukuru w'ubutegetsi bwaho bwashyizweho n'Uburusiya, yagize ati: "Ibi bibaye bihagaritswe kubera uko umutekano umeze".

Yavuze ko ibisasu biremereye bya Ukraine byatumye iteme ry'ingenzi ry'i Kherson ritakinyurwaho.

Ukraine n'ibihugu by'inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bamaganye iyo gahunda ya kamarampaka kuri Kherson no ku tundi turere, bavuga ko inyuranyije n'amategeko.

Hagati aho, Ukraine ivuga ko abasirikare bayo bisubije umujyi muto wa Vysokopillya, uri ku ntera ya kilometero 167 mu majyaruguru ya Kherson rwagati.

Nubwo ukuri ko kuba Ukraine yigaranzura Uburusiya kutazwi neza,  mu byumweru bishize abasilikari ba Ukraine bagabye ibitero byo kwisubiza intara ya Kherson.

Ifoto igaragaza abasirikare basa nk'abazamura ibendera rya Ukraine hejuru y'uwo mujyi, wari utuwe n'abaturage bagera hafi ku 4,000 mbere y'intambara.

Iyo foto yatangajwe ku rubuga rwa Facebook na Kyrylo Tymoshenko, wungirije umukuru w'ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Amagambo aherekeje iyo foto ye agira ati: "Vysokopillya, Akarere ka Kherson. Ukraine, Uyu munsi".

Perezida Zelensky yavuze ko abasirikare ba Ukraine bisubije uduce tw'abaturage tubiri two mu majyepfo, ariko ntiyavuga amazina yatwo.

Uburusiya bumaze igihe buteganya gukoresha kamarampaka muri Kherson no mu karere ko mu majyepfo ka Zaporizhzhia bugenzura igice kinini cyako.

Avugira kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya, Stremousov, umutegetsi wungirije wa Kherson, yavuze ko ibisasu bya Ukraine byangije iteme rya Antonovskiy ry'i Kherson kuburyo ibinyabiziga bitagishobora kurinyuraho.

Yavuze ko amato atwara abasivile mu mugezi wa Dnieper (Dnipro) na yo arimo kuraswaho na Ukraine, ndetse ko irimo kurasa no ku bikorwaremezo byo muri uyu mujyi.

Abarusiya bagiye bacungira kuri iri teme kugira ngo bashobore kuzana no gukura abasirikare n'ibikoresho muri Kherson.

Ukraine irimo gukoresha ubwirinzi burasa rokete nyinshi icyarimwe bwakorewe muri Amerika, buzwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System), mu muhate wayo wo kwirukana Abarusiya muri uwo mujyi.

Kherson ni wo mujyi wa mbere wigaruriwe n'Abarusiya nyuma yuko bagabye igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Cyo kimwe no muri Kherson, Uburusiya bwatangaje gahunda ya kamarampaka mu tundi duce bwigaruriye, imeze nk'iyo bwakoresheje muri Crimea nyuma yuko abasirikare babwo bawufashe mu 2014.

Iryna Vereshchuk, Minisitiri w'intebe wungirije wa Ukraine, yashishikarije abasivile kuva muri Kherson mu gihe harimo kuba imirwano ikaze muri ako karere.

Yanaburiye ko umuntu uwo ari we wese uzitabira iyo kamarampaka iteganyijwe y'Uburusiya ashobora gukurikiranwa mu bucamanza bwa Ukraine.

Igitero cy'Uburusiya cyahungabanyije ubuzima muri Ukraine kuburyo n'ubundi bitazwi uwashoboraga gutora muri kamparampaka nk'iyo.

Amatora ya kamarampaka muri Crimea yo mu 2014, yabaye nyuma yo kwigarurirwa n'igisirikare, ntabwo yemewe ku rwego mpuzamahanga.

 Sep 6, 2022 - 11:48