
Ukraine n’Uburusiya baguranye umubare munini w’imfungwa
Jan 4, 2024 - 14:01
Ukraine n’Uburusiya byaguranye amagana y’imfungwa z’intambara, aho mu cyo leta ya Kyiv yavuze ko ariyo nshuro ya mbere muri iyi ntambara habayeho ukugurana kunini cyane.
kwamamaza
Ukraine yavuze ko imfungwa 230 zirimo abasirikare, barekuwe bava aho bari barafungiwe n’Uburusiya.
Abo baguranywe imfungwa 248 z’Abarusiya nazo zarekuwe na Ukraine, mu bwumvikane bwagezweho bahujwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko “Abantu bacu bari imuhira. Uyu munsi twacyuye abarwanyi barenga 200 n’abasivile bari baboshywe n’Uburusiya.”
Mu itangazo, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ibiganiro byari bigoye.
Ibi bihugu byombi bimaze kugurana imfungwa inshuro nyinshi kuva Uburusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare(2) 2022, gusa mu kwezi gushize umutegetsi wa Ukraine yavuze ko buriya bwumvikane bwatinze kubera impamvu bwite z’Uburusiya.
Gusa banemeza ko kuva muri Kanama (08), aribwo bwa mbere haguranywe umubare munini w’imfungwa.
Amashusho yerekana kurekurwa kw’imfungwa yatangajwe n’abategetsi b’impande zombi. Video yasohowe na Moscow yerekana bamwe mu Barusiya barekuwe bishimye baseka bari mu modoka ya bus.
Ukraine ivuga ko abasirikare bayo barekuwe barimo barindwi barwaniye ku kirwa cya Snake Island, ikirwa cy’ibitare byinshi kiri mu nyanja y’umukara.
Snake Island yabaye ikirango cyo kwihagararaho kwa Ukraine ubwo hari hashize amasaha Uburusiya buteye, ibirindiro by’abarinda umupaka waho byanze kumanika intwaro imbere y’ubwato rutura bw’intambara Mosvka bw’Uburusiya.
Abandi barekuwe barimo abarinzi b’i Chernobyl n’abasirikare bafashwe mu mirwano karundura yabereye ku ruganda rw’ibyuma Azovstal mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol. Mu barekuwe kandi harimo abasivile batandatu, nk’uko Kyiv yabitangaje.
Impande zombi zashimye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku kubahuza bakagera kuri uku kumvikana.
Mu kwezi gushize, Ukraine yavuze ko yarekuye abantu 2 598 bari bafunzwe n’Uburusiya mu kugurana kugera kuri 48 kwabayeho. Bamwe mu mfungwa z’intambara za Ukraine zarekuwe mbere bavuze ko bafunze bakorewe iyicarubozo ririmo gukubitwa no gukubitishwa amashanyarazi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


