Uko Inzara yatumye Director Gad Amenya gutunganya Amashusho y’indirimbo , Urugendo rwe ruratangaje

Biragoye ko waba ukurikirana umuziki nyarwanda ngo ube utarabona mu mashusho y’indirimbo nyinshi zikunzwe muri ibi bihe ijambo Director Gad, uyu ni umwe mu beza u Rwanda rufite mu batunganya amashusho dore ko yanabiherewe igihembo mu bihembo bya Isango na muzika awards 2022

kwamamaza

Director Gad ni izina ryatumbagiye guhera mu myaka itatu ishize ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo z’ibyamamare hano mu Rwanda birimo Bruce Melodie, Nel Ngabo, Element ndetse n’abandi benshi. Uru rugendo rwa Gad ntago ari inzira yiharuye gusa kuko byamusabye guca muri byinshi kugirango abe aruwo ariwe uyu munsi.

Uyu musore wize computer science muri Kaminuza gusa akaza kuyitera umugongo agahitamo gushyira Camera ku bitugu aganira na Isango Star Mu kiganiro Sunday Night yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyo yari yize bishobora kuzamugora kubona akazi yaje kwegera uwari inshuti ya mushikiwe warusanzwe akora ibijyanye no gutunganya amashusho y’ubukwe amusaba ko yajya amufasha icyo gihe.

 Ati “ntakubeshye nanjye numvaga nzakora ibintu bya Computer ariko maze kubona ko akazi kadapfa kuboneka, nyuma y’Ibyumweru Bitatu Inzara irikundira murugo cyane nibwo natekereje ko nagira icyo nshaka gukora nibwo naje kwegera uwari inshuti wa mushiki wanjye warusanzwe akora mu makwe maze mwumvisha ko ibyo bintu mbizi nzigukora video ndetse n’amafoto.”

Gad uganira utuje yavuze ko umunsi wambere yahawe akazi ko gutunganya amashusho ndetse n’amafoto ariwo yahise yirukanirwaho kuko mu byukuri ibyo bintu ntago yarazi kubikora nkuko yari yabyemereye uwari umukoresha we wari inshuti ya mushiki we, ati “mu byukuri nari namubeshye ko nzikubikora kuko narinshonje kandi nkeneye amafaranga, amaze kubona ibyo nakoraga yahisemo kuba ampagaritse kuri uwo munsi gusa nyuma y’igihe aza kungarura yemera kunyigisha”

Nyuma y’Igihe akorera muri iyo studio yaje kubimenya atangira kugirirwa icyizere cyo gutangira gufata amashusho n’amafoto mu bukwe, nyuma azaza kuva mu karere ka Huye yimukira I Kigali kubera amasomo ari naho urugendo rwo kubikora nk’umwuga byatangiriye ndetse atangira no gufasha abahanzi mu mashusho y’indirimbo zabo.

Uyu musore yavuze ko akigera I Kigali yasanze ubuzima bugoye cyane kurusha I Huye ati “ Ngeze I Nyamirambo ahantu narinje bwambere nasanze inzara yaho iryana kurusha iyihuye nibwo natangiye gutekereza icyo nakora ndetse no gushaka amakompanyi nakorana nayo, icyo gihe nibwo hari hari gusohoka za Seburikoko ndetse n’izindi Film, nibwo naje kwegera Afrifame bisa naho ntagiye busa kuko nasanze ibintu byose bari imbere yanjye cyane.”

Gad uvuga ko yagize amahirwe kubera inyota yari afite yo kumenya ibintu byatumye ahabwa akazi kuko iyokompanyi yari ikeneye umuntu witangira akazi birangira arushijeho kuhamenyera byinshi.

Uko Director Gad yaje kwisanga atunganya Amashusho y’indirimbo z’Abahanzi

Mu mwaka wa 2018 ubwo umuhanzi Humble Jizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz yakoraga ubukwe Gad wakoranaga na AfriFame nibo bafashe amashusho y’ubu bukwe ndetse Gad ahira uruhare mu Itunganwa ryayo

“ati dutunganya amashusho Humble Jizzo yishuje ko umuntu uri gukora video y’ubukwe bwe yayikora bari hamwe kugirango amwereke ibyo akwiye gushyiramo ndetse n’Ibyo akwiriye kureka, icyo gihe nibwo uyu muhanzi yaje kumbaza niba naba narigeze nkoraho amashusho y’indirimbo musobanurira ko ntabikoze ambwira ko nabibasha, Mu byukuri Humble Jizzo siwe muhanzi wambere warubimbwiye kuko nigeze gukoranaho na Meddy nawe rimwe ambwira ko nabibasha”

nyuma yo kubwirwa ko ibintu abishoboye yaje agerageza gukoshaka abahanzi yakorana nabo aho yatangiye akorana n’abarimo Victor Rukotana ati”icyo gihe bwambere nakoranye na Victor rukotana mu ndirimbo ye yise Closer ariko nayo insigira imvune nyinshi ndetse ituma n’amafaranga nari nakoreye saving nayo ahashirira kuko nasanze hari byinshi byabuga biba ngombwa ko mbikora”

Nyuma yo gucibwa intege n’abatari bake barimo abo yakoranaga nabo, Director Gad yaje gutekereza uburyo yakoramo ibintu bye ariko bitamusabye ubushobozi buhambaye ati “icyo gihe naganiriye n’abarimo itsinda rya BigTeam banyereka uburyo mu bintu bakora bitabatwara ubushobozi buhambaye, niho naje kwegera kwandikira ishimwe Clement musaba ko nanjye mufatira ibyaranze umuhango w’ifatwa ry’amashusho runaka(Behind the scene) kuko yari asanzwe akorana producer Meddy Sareh uri mu bakomeye cyane hano mu rwanda.”

uhereye ibumoso Chriss Eazy, Element,Director Gad na Ariel WayZ Mu bihembo bya ISANGO NA MUZIKA AWARDS 2022

Uyu musore waje kwemerena na Ishimwe Clement (Umuyobozi wa Kina Music) ariko amusaba ko batakora Behind the scene ahubwo bakora video y’Indirimbo icyo gihe baje guhera ku ndirimbo ya Nel Ngabo yasubiyemo yitwa Imyaka Itatu bayifatira amashusho, bakora n’izindi za Nel Ngabo zimo Nywe..

Director Gad amaze kwegukana ibihembo by’umuproducer mwiza utunganya amashusho mu bihembo bya Isango na muzika awards mu mwaka wa 2022. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo Mutuale ya Nel Ngabo ndetse na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie,Tobora ya Butera Knowless,Suwejo ya Yago, Fou de Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana ndetse n’izindi nyinshi.

Director Gad Ubwo yari amaze kwegukana igihembo cya Best Video Director mu bihembo bya Isango na muzika Awards 2022

 Jun 9, 2023 - 15:11