#IMA2022: VESTINE NA DORCAS, JAMES & DANIELLA, ISRAEL MBONYI NA BOSCO NSHUTI MU CYICIRO KIMWE

Kimwe n’ibindi bihembo bya Isango na muzika awards byabanje, uyu mwaka nawo wongeye kugaragaramo ikiciro cy’abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

kwamamaza

Muri iki cyiciro kigizwe n’abahanzi bane barimo amatsinda abiri nkuko bigaragara ku rutonde rwasohowe n’abategura ibi bihembo.

Ni icyiciro cyagoranye guhitamo abahanzi bane bazakisangamo kuko byasabye gushishoza no kureba ibikorwa by’indashyikirwa aba bahanzi bose bakoze.

Bimwe mu byaranze aba bahanzi  mu muziki

Vestine na Dorcas

Iri n’itsinda ry’abakobwa babiri bakomeje kwigaragaza cyane muri uyu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni inshuro ya kabiri aba bakobwa bisanze muri ibi bihembo bya IMA aho umwaka ushize bari bahatanye mu cyiciro kimwe n’abarimo James na Daniella, Sarah Uwera na Serge Iyamuremye ndetse icyo gihe babasha kucyegukana.

Kuva iri tsinda ryatangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza bamaze gukora indirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo Adonai, Ibuye, Nahawe Ijambo, Simpagarara, Arakiza ndetse n’izindi zitandukanye zakunzwe n’abatari bake.

Vestina na Dorcas ubu bari kwitegura gusohora album yabo yambere bise Nahawe Ijambo, tariki 24 Ukuboza uyu mwaka wa 2022.

James Na Daniella

James na Daniella ni Itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda aba nabo ni bamwe mu bakunzwe cyane bitewe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza bakora.

Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa aba bahanzi babashije kubyisangamo aho bamaze kubigaragaramo inshuro eshatu gusa ntago barabasha kubyegukana.

James na Daniella bamaze gukora indirimbo zirimo, Nzakugezayo, Mpa Amavuta, Nubu Niho ndi, Yongeye Guca Akanzu bahuriyemo na Israel Mbonyi, ndetse n’izindi zinyuranye zakunzwe n’abatari bake.

Kuri ubu iri tsinda riri mu myiteguro y’igitaramo bagiye gukorera mu gihugu cy’U Burundi bise Yangiriye neza kizaba tariki 23 Ukoboza uyu mwaka wa 2022.

BOSCO NSHUTI

Bosco Nshuti uherutse kurushinga mu minsi mike ishize nawe ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu yahamirijwe n’imbaga y’abitabiriye igitaramo aherutse gukorera Camp Kigali yari yise Unconditional Love.

Uyu muhanzi ni inshuro ya mbere yisanze mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo Ni Muri Yesu, Nzamuzura, Dushimire, Yanyuzeho ndetse n’izindi zinyuranye.

ISRAEL MBONYI

Biragoye ko wavuga abahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihe ngo uburemo Israel Mbonyi, uyu musore n’umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira igikundiro cy’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuva ibihembo bya Isango na muzika awards byatangira gutangwa uyu muhanzi yagaragaye muri iki cyiciro inshuro eshatu ndetse yegukanye igihembo kimwe.

Uyu muhanzi ukubutse muri Canada mu bitaramo yari yitabiriye ubu ari kwitegura gukora igitaramo azakora tariki 25 Ukuboza uyu mwaka.

 Nov 16, 2022 - 15:51