Umuhanzikazi w’icyamamare yahagaritswe gukora ibitaramo kubera icyo bise ibikorwa bidahwitse.

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Ouzbékistan uzwi nka ‘Kaniza’ yahagaritswe n’urwego rwa leta rushinzwe kugenzura ibibera muri muzika muri iki gihugu mugihe cy’ukwezi kubera ibikorwa byiswe ibidakwiriye.

kwamamaza

Uyu mwanzuro watangajwe k’uru wa mbere n’uru rwego nyuma y’uko uyu muhanzikazi Kaniza ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashuho ari kuririmba yambaye ipantalo y’ibara ritukura hamwe n’ishati y’umweru ndetse n’agakoti ka kwire gasa umutuku. Kuri Instagram, Kaniza akurikiranwa n’abantu barenga miliyoni n’igice.

Ouzbékistan ni igihugu giherereye muri Aziya yo hagati gifatwa nk’ikiyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu ndetse ni kimwe mu byahoze muri URSS [ repubulika y’Abasobiyeti].

Mur’iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 35, umuhanzi ntiyemerewe gukora ibitaramo atabiherewe uburenganzira n’ikigo cya leta ‘Ouzbekkonzert’ gishamikiye kuri minisiteri y’umuco.

Iki kigo cyatangaje ko “ Umuririmbyikazi Kaniza aherutse gutangaza amashusho, aho yari yitwaye nabi, bivuguruza imyitwarire ndetse binakwirakwiza ibitekerezo bidakwiriye kandi bikababaza amarangamutima y’ababireba.”

Iki kigo cyagaragaje ibikubiye muri ayo mashusho nk’impamvu cyahereyeho gihagarika uruhushya rwe rwo gukora ibitaramo.

Umuvugizi wa minisiteri y’umuco, yabwiye AFP ko  uku kwezi Kaniza yahagaritswe gukora ibitaramo ari uko guhwitura mu ntekerezo, ati: “ ni ukwezi agomba gutekereza no gufata imyanzuro ikwiye.”

Yongeyeho ati: “Mu kwezi, niba avuga ko yumvise kandi agasezeranya kutazashyira ahagaragara amashusho nk'aya kuri interineti, icyifuzo cye (gisaba uruhushya) gishobora gusuzumwa.”

Abahagarariye Kaniza babwiye AFP ko uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ebyiri gusa, nabwo mu gihe cyo gufungura resitora nshya.

Aya mategeko akomeye ya Islam Karimov yashyizweho ubwo Perezida Chavkat Mirzioïev uri ku butegetsi abugereyeho muri 2016, nyuma y’urupfu rw'uwamubanjirije, maze agakora amavugurura ku mategeko y’igenzi y’ub ukungu ndetse n’ajyanye n'imibereho myiza y'abaturage.

N'ubwo hari icyagezweho,Ubutegetsi bwa Ouzbékistan buracyashinjwa n’imiryango itegamiye kuri Leta kutubaha ubwisanzure bw’ibanze bwa rubanda.

 Feb 27, 2023 - 13:51