Erdogan avuga ko Putin yifuza ko intambara irangira

Prezida wa Turkey Recep Tayyip Erdogan yavuze ko yizeye ko Ubutegetsi bw’Uburusiya ari gushaka uko intambara yatangije muri Ukraine yarangira kandi ko hari intambwe idasanzwe igiye guterwa.

kwamamaza

Akurikije ibiganiro yaheruka kugirana na Vladimir Putin, Recep Tayyip Erdogan yavuze ko abona ko Putin yifuza ko yarangiza intambara igihe icyari cyo cyose.

Ukraine iherutse kwisubiza uturere twinshi twayo muri uku kwezi. Perezida wa Turkey yavuze ko ibintu bigoye cyane ku Burusiya.

Erdogan yavuze ko yagiranye ibiganiro bikomeye na Putin mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye Uzbekstan mu cyumweru gishize.

Anavuga ko yasanze Putin yari akeneye ko intambara irangira vuba. Erdogan yagize ati: “Uko niko nabyibajije kuko uburyo ibintu biri kugenda muri iki gihe ni nabi cyane.”

Yongeye avuga ko abafashwe bungwate ari 200, yavuze ko bijyanye n’abari muri  gereza bazahanahanwa.

Erdogan yakomeje kugerageza kuba umuhuza mugihe cy’aya makimbirane, agashira imbere intambwe yo hagati nk’uri muri OTAN  mu gihe nanone yamagana ibihano ibihugu by’iburengerazuba byafatiye Uburusiya.

icyakora nyuma y’amezi abiri ingabo z’Uburusiya zifashe akarere kose ka Luhansk ko mu burasirazuba, Ukraine yarahisubije.

Umuyobozi w’intara ya Luhansk Serhiy Haidai yavuze ko inteko z’Uburusiya zavuye ku muri Bilohorivka ariko ziri gukora ibishoboka byose kugira zigume ahandi hose.

 Sep 21, 2022 - 17:29