Kuganira ku ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma i Paris byateje impaka

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma, giherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kizafungurwa buhoro buhoro kugira ngo byorohere ibikorwa by’ubutabazi muri ako gace kabaye mo intambara. Gusa ibi  byahise biteza impaka ku mpande zitandukanye zirimo na AFC/M23.

kwamamaza

Iby'ifungurwa ry'ikibuga cy'indege cya Goma byagarutsweho i Paris mu nama mpuzamahanga yateguwe na Perezisa Emmanuel Macron w'Ubufaransa ku wa 30 Ukwakira (10) 2025, igamije gushakira amahoro n’iterambere akarere k’ibiyaga bigari.

Perezida w’u Bufaransa yavuze ko ifungurwa ry’iki kibuga  cy'indege bizatangirana n’ingendo z’umunsi z’indege nto zitwara imfashanyo, kandi  bigakorwa mu kubaha ubusugire bwa RD Congo kugira ngo ubutabazi bubashe kugera ku baturage bari mu kaga.

Yagize ati: “Ubu buryo bwo kubona inzira zo kugerayo ni ngombwa cyane. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo ingendo za mbere z’ubutabazi zitangire bidatinze. Ibi bizajyana no gufungura inzira n’amakoridoro yihariye y’ubutabazi, nk’izizaturuka mu Burundi."

Ubusanzwe ikibuga cy'indege cya Goma cyafunzwe muri Mutarama (01) uyu mwaka, ubwo umujyi wa Goma wafatwaga n’abarwanyi ba AFC/M23. Mu bihe byashize, ubuyobozi bwayo buvuga ko  cyangiritse ndetse ingabo za Africa y'Epfo zakivuyemo zigasiga zitezemo ibisasu, bityo bikaba bitarakurwamo cyangwa ngo gisanwe.

Luc Lamprière; umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango mpuzamahanga ikorera muri RD Congo, yagize ati: "Inama yabereye i Paris yatanze ubutumwa bukomeye: mu magambo no mu masezerano yatanzwe, byagaragaje ko ubumwe n’ubufatanye mpuzamahanga n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugihari. Nubwo zimwe mu ngengo z’imari zatangajwe ari ugusubiramo ibyo abaterankunga bemeye kera, ayo masezerano n’ibiganiro bya dipolomasi bifite agaciro. Ariko ibyo byose bizaba bifite ishingiro gusa nibihinduka ibikorwa bifatika, by’umwihariko mu gukuraho inzitizi zose mu miyoborere n’iziimikoranire zikidindiza ibikorwa by’ubutabazi.”

Ku rundi ruhande ariko, kuganira no kwanzura kuri iyi ngingo byakuruye impaka nyinshi. Corneille Nangaa, uyobora umutwe wa AFC/M23 utatumiwe muri iyo nama kandi ariwo ugenzura umujyi wa Goma, yavuze ko uwo mwanzuro ufashwe mu gihe kitaricyo kuko udahuye n’ukuri kw’ibiri kubera mu gihugu kandi utagishijwe inama aao bireba bose.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko atari i Paris hagomba gufatirwa icyemezo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kandi ko iyo gahunda idashobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe umutekano ukiri muke muri ako gace.

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasobanuye ko iyi nama mpuzamahanga yabaye uburyo bwo gutangiza ibiganiro bishya kuri iki kibazo. Yashimangiye ko bizakomereza mu biganiro by'ubuhuza buyobowe na Qatar.

Abitabiriye iyi nama bari biganje mo abo mu bihugu by'uburengerazuba bw'Isi, ariko byanitabiriwe n' abahagarariye Umuryango wa Africa yunze ubumwe, Togo, Amerika, RD Congo, U Rwanda, aho yari igamije kandi gukusanya inkunga ungana na miliyari 1,5 y'amayero izifashishwa mu bikorwa by'ubutabazi no kugarura amahoro muri aka gace ko mu biyaga bigari. Ni mu gihe umwaka wa mbere wageneye miliyoni 500 z’amayero.

Perezida Félix Tshisekedi wari witabiriye iyi mana yavuze ko hari umuahinga wa miliyari 5 z'amasolari ya Amerika azifashishwa mu gusana Kivu y'Epfo n'iya Ruguru mu gihe hazaba hagarutse amahoro. Yongera gusaba ko ingabo z'amahanga na M23 zava muri RD Congo.

Yasabye kandi ko ibyaganiriwe muri iyi nama biva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, mugihe guverinoma ye  ikunze gushinjwa kurangwa niyo myitwarire.

 Oct 31, 2025 - 11:53