Uburusiya: inganda ebyiri zitunganyirizwamo peteroli hagabweho ibitero.

Ubuyegetsi bw’Uburusiya n’ibitangazamakuru byo mur’iki gihugu byatangaje ko ahantu habiri hatunganyirizwa peteroli yababweho igitero n’indege ebyiri zitagira abapilote [drones], nyuma y’izindi zagabye igitero ku biro bya perezida Putin.

kwamamaza

Inganda zitunganyirizwamo peteroli zagabweho igitero ziherereye mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’Uburusiya, hafi ya Ukraine.  Ubuyobozi buvuga ko ku ruganda rwa peteroli rw’I Ilsky mu karere ka Krasnodar rwafashwe n’ umuriro ariko bagahita bawuzimya, nyuma yuko hagabwe igitero cya drone itaramenyekanye, nk’uko bivugwa n’inzego zitanga ubutabazi bwihuse.

Yifashishije urubuga rwa Telegram, Véniamine Kondratiev; guverineri waho, yatangaje ko inkongi y’umuriro yafashe igice kingana na metero kare 400 cy’urwo ruganda ariko mu rukerera  abatabazi bahise bahazimya.

Mu masaha akurikiyeho, Vassili Goloubiev, guverineri wa Rostov,  intara ihana imbibi na Ukraine, yahise atangaza ko hari drone irashe ku ruganda rutungunyirizwamo peteroli, ruri hafi y’umujyi wa Kisselevka.

Abatanze ayo makuru bavuga ko iyo drone yateje iturika n’ikongi y’umuriro byahise bihagarikwa n’abakozi b’urwo ruganda. Gusa, Guverineri Vassili Goloubiev yavuze ko nta bahaburiye ubuzima ndetse ko n’ibyangiritse ku ruganda bitaramenyekana.

Ibi kandi byiyongeraho kuba Voronej; guverineri w’intara ihana imbibi na Ukraine, yatangaje ko inzego zishinze gukingira ikirere zahanuye drone imwe mu rukerera ariko ntawe byahitanye cyangwa ngo bigire icyo byangiza.

Hashize icyumweru kirenga ibitero bya drone ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano byibasira uturere te’Uburusiya twegereye Ukraine ndetse n’intara ya Crimea yigaruriwe n’Uburusiya, mugihe habura iminsi mike ngo hakorwe ibirori bikomeye [kuri Kremlin] bya gisilikari biteganyijwe ku ya 9 Gicurasi (05).

Niba Ukraine idafite uruhare muri ibi bitero, nkuko bisanzwe, bikomeje kwiyongera mugihe hashize ibyumweru, leta ya Kiev yamaze gutangaza ko yamaze kwitegura igitero gikomeye cyo mur’ibi bihe.

Ukraine yahanuye drone 18 z’Uburusiya!

Nubwo Uburusiya butangaza ibi, Ukraine yatangaje ko mu ijoro ryakeye yahanuye drone 18 muri 24 zari zoherejwe n’Uburusiya, nyuma y’uko leya ya Moscou ishinje iya Kiev kugaba igitero simusiga ku biro bya Perezida Putin, ibyo Uburusiya bwise ibikorwa by'iterabwoba. icuakora Ukraine yabyamaganiye kure.

Mu itangazo, Ukraine yatangaje ko “  abaduteye bihereje 24 zo mu bwoko bwa

Shahed 136/131.  Igisirikari kirwanira mu kirere, ku bufatanye n’izindi nzego zirwanira mu kirere zahanuye indege 18 zitagira abapilote.”

Ibi bikomeje kuvugwa mugihe Perezida Zelensky wa Ukraine ari mu Buholandi, aho yagiye guhura n’ubuyobozi bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rukora iperereza ku byaha by’intambara , rusanzwe rwaratanze impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin w’Uburusiya.

 May 4, 2023 - 12:34