Uburusiya bwirukanye umudipolomate w’Ubwongereza

Uburusiya bwirukanye umudipolomate w’Ubwongereza ukorera i Moscou, bumushinja ibikorwa by’ubutasi n’ibihungabanya umutekano. Bivugwa ko agomba kuva ku butaka bwabwo mu byumweru bibiri, ni mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera.

kwamamaza

Guverinoma y’Uburusiya yatangaje ko yirukanye uyu mudipolomate ukorera muri ambasade i Moscou, imushinja gukora ibikorwa by’ubutasi no kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi byatangajwe n’urwego rw’ubutasi rw’iki gihugu, FSB, biciye mu kinyamakuru cya Leta, Ria Novosti, cyavuze ko uwo mudipolomate yari afite umwanya w’umunyamabanga wa kabiri muri ambasade y’Ubwongereza.

FSB ivuga ko uwo mudipolomate witwa Albertus Gerhardus Janse Van Rensburg yakoraga ibikorwa byiswe “iby’ubutasi n’ibihungabanya umutekano”, bituma bumwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bwabwo (accréditation), bumusaba kuhava mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Amashusho yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yagaragaje uhagarariye Ubwongereza by’agateganyo, Danae Dholakia, ageze kuri iyo minisiteri, aho yari ahamagajwe gukurikirana iki kibazo, akurikiwe n’itangazamakuru.

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y'ibihugu byombi ukomeje kuzamba cyane, cyane cyane kuva Uburusiya butangije intambara yeruye muri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022.

Mu myaka ishize, ibi bihugu byombi byagiye bisubiranamo mu kwirukana abadipolomate, aho kenshi igihugu kimwe gifata icyemezo, ikindi kigahita kigisubiza. Nko muri Gashyantare (02) uyu mwaka, Ubwongereza bwambuye uburenganzira umudipolomate w’Uburusiya, busubiza icyemezo Moscou yari yafashe muri Mutarama (01).

 Mar 30, 2026 - 09:50