Uburusiya bwatangaje ko bwageze ku ntego y’ibitero byabwo, Ukraine isaba ko bukurwa muri G20.

Uburusiya bwagabye igitero ku murwa mukuru Kiev wa Ukraine ndetse n’indi mijyi bukoresheje drone z'ubwiyahuzi zakorewe muri Iran. Ibi bitero byahitanye nibura abantu batandatu muri Kiev na Soumy, nubwo Uburusiya buvuga ko bwari bigamije kwibasira ibikorwaremezo.

kwamamaza

Mu rukerera rwo kur’uyu wa mbere, ku ya 17 Ukwakira 2022, nibwo indege zitagira abapilote z’ubwiyahuzi zagabye igitero mu bice bine mu murwa mukuru Kiev birimo karitsiye ya Chevtchenko; ahakorerwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse no mu mujyi rwagati, muri gare nini, ndetse no ku mihanda.

Ibi bitero byashegeshe  cyane mu mujyi rwagati ndetse n’abapolisi bageragezaga kurasa izo drone.

Si ubwa mbere mu mujyi rwagati hibasirwa n’ibitero kuko no mu minsi ishize, harashwe za misile mu bitero byo kwihorera k’Uburusiya nyuma y’igitero cyo ku kiraro gihuza iki gihugu n’intara ya Crimea.

Icyakora kur’iyi nshuro, Andriy Yermak, umukuru w'ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yagize ati: Bigaragaza kwiheba [gutakaza icyizere] kwabo.

Ubusanzwe Kamikaze drones ni indege ntoya zitarimo umupilote zivugwa ko ari iz'ubwiyahuzi kuko zihita zisandarana n'ibisasu zitwaye.

Izi drone zibasiye inyubako zituwemo n'abantu zo mu gace ko rwagati mu mujyi zangiritse, nk’uko byatangajwe na Vitalii Klitschko; Umukuru w'umujyi wa Kiev.

Nubwo uburusiya buvuga ko butari bugamije abasivile, uretse abapfuye hari n’abakomeretse, cyane ko ibi bitero byabaye mu masaha yo kujya ku kazi. Abadipolomate ba Ukraine basabye ko Iran yafatirwa ibihano bikomeye kubera ko drone zakoreshejwe ari izo Uburusiya bwakuye mur’iki gihugu.

Iruhande rw’ibi kandi, RFI ivuga ko Ukraine yanasabye ko Uburusiya bwakurwa mu bihugu 20 bikize ku isi [G20].

Ubuyobozi bw’umujyi wa Mykolaiv uri ku cyambu wo muri Ukraine bwatangaje ko na wo wibasiwe na drone z'ubwiyahuzi ku cyumweru nijoro, nkuko bivugwa n'umukuru w'uwo mujyi.  

Oleksandr Senkevich; uwuyobora yavuze ko drone eshatu zatwitse ibigega by'amavuta y'ibihwagari (tournesol/sunflower), habura amasaha ngo habe igitero cy'i Kiev.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere bwavuze ko izi drone zose zavuye mu majyepfo.  Nbwo icyari kigamijwe kitamenyekanye ibiro bya mayor bivuga ko inyubako zituwemo n'abantu n'izidatuwemo n'abantu zibasiwe.

Ubuyobozi b'urwego rw'ingendo zo muri gariyamoshi bwavuze ko ibiturika byabonetse hafi ya stasiyo nini y'i Kiev, mugihe bvugwa ko habonetse ibisigazwa bya drone yakoreshejwe mu gitero byari biriho amagambo avuga ngo "Igenewe Belgorod".

Nimugihe ibiro bya perezida w'Uburusiya [Kremlin ] byashinje Ukraine kugaba ibitero bya misile ku mujyi wa Belgorod. Ariko Ukraine irabihakana

Perezida Putin w’Uburusiya aherutse gutangaza ko nta bindi bitero ndetse ko igihugu cye kitifuza gusenya Ukraine.

Ariko mu itangazo ryo kur’uyu wa mbere, Leta ya Moscou rivuga ko intego zose kuri Ukraine zagezweho ndetse ko iki gitero cyari kigamije kwibasira ibikorwaremezo bya gisilikari.

Ibi bitero byibasiye ibice bitatu byingenzi by’igihugu ndetse byangiza ibikorwaremezo birimo amashanyarazi bituma ibice byinshi byo muri Kiev, Dnipropetrovsk na Soumy bibura umuriro.

Ubuyobozi bwatangaje ko buri gukora ibishoboka kugira ngo umuriro w’amashanyarazi ugaruke, cyane ko abaturiye bakenera umuriro cyane.

Yifashishije urubuga rwa telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko “ingabo z’Uburusiya zakomeje kugaba ibitero bikomeye hifashishijwe inzira y’ikirere no mu mazi, hakoreshejwe intwaro zikomeye zirwanya igisilikari ndetse n’ibigo by’ingufu muri Ukraine.”

 Oct 17, 2022 - 10:55