
Icyemezo cy'Amerika cyo guhagarika gutanga viza z’igihe kirekire cyatangiye kubahirizwa
Jan 21, 2026 - 08:44
Icyemezo cyo guhagarika gutanga viza z'igihe kirekire ziha abantu kwimukira muri Amerika gutura cyangwa gukoea cyatangiye kubahirizwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama (01) 2026. Ni icyemezo kireba abo mu bihugu 75 byo hirya no hino ku Isi, birimo 26 bya Afurika harimo n'u Rwanda. Iki cyemezo cy'agateganyo ivuga ko kiri mu rwego rwo gusubiramo byimbitse politiki y’abinjira n’abimukira, hashingiwe ku mabwiriza mashya ya Perezida Donald Trump agamije gukumira abashobora kuba umutwaro ku bukungu bw’igihugu.
kwamamaza
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika (Department of State), rivuga ko iri hagarikwa rireba Visa z’igihe kirekire zirimo izihuza imiryango (family reunification) n’izifasha kubona akazi muri Amerika, mu gihe Visa z’ubukerarugendo zo zitarebwa n’iki cyemezo.
Amerika ivuga ko impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ari uguhabwa igihe inzego zayo zigakora isesengura ryimbitse ry’uburyo Visa zitangwa, nyuma yo gusanga hari abimukira baturutse mu bihugu bimwe na bimwe bafashwa n’imfashanyo za Leta ku rwego rutemewe kandi rudakwiye, bakaba umutwaro kuri Amerika.
Perezida Donald Trump yashimangiye ko abinjira muri Amerika bagomba kuba bishoboye mu buryo bw'amafaranga, bakabasha kwitunga badategereje gufashwa na Leta.
Yagize ati: “Abimukira bagomba kuba bifite mu bukungu kandi ntibabe umutwaro ku baturage b’Amerika.”
Ibi byatumye ubuyobozi buhita butangiza isuzuma ryuzuye ry’itegeko rigenga abinjira n’abasohoka (Immigration and Nationality Act).
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko mu mabwiriza mashya ateganyijwe, hatari kurebwa gusa umutungo w’usaba Visa, ahubwo hagomba kongerwamo n’ibindi bipimo birimo imyaka ye n’ubuzima bwe, hagamijwe kwirinda ko abaturutse mu bihugu bifatwa nk’ibikennye bakomeza kujya kwishingikiriza ku mfashanyo za Leta.
Nubwo iki cyemezo kivugwa nk’icy’igihe gito, Amerika yagaragaje ko gishobora kumara igihe kirekire, kuko izakomeza guhagarika izi Visa kugeza igihe izaba yizeye ko abinjira bashya batazaba umutwaro ku bukungu bw’igihugu. Guverinoma yanavuze ko ishaka gukumira ikoreshwa nabi ry’ubugwaneza bw’Abanyamerika.
Ni mu gihe kandi, kuva Trump yagaruka ku butegetsi, Amerika yamaze gukuraho Visa zirenga 100.000, mu gihe mu mpera za 2025 hamenyekanye ko abantu barenga 605.000 birukanywe ku butaka bwayo, abandi miliyoni 2,5 bakisubiza mu bihugu byabo ku bushake.
Mu bihugu bya Afurika birebwa n’iki cyemezo harimo u Rwanda, Sénégal, Côte d’Ivoire, Cameroun, Maroc, Nigeria, RDC, Ghana, Éthiopie, Égypte, Tunisie, Togo, Tanzanie, Ouganda n’ibindi. Iki cyemezo kandi gitegerejweho ingaruka zikomeye ku baturage benshi bari bafite inzozi zo kujya gutura no gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by'umwihariko abasanze imiryango yabo.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


