Xi i Moscou: Ukraine ikomeje gusaba ko ingabo z’Uburusiya zikurwa ku butaka bwayo.

Ubutegetsi bwa Ukraine bwakomeje gushimangira ko bwifuza ko ingabo z’Uburusiya zavanwa ku butaka bwayo. Ibi byatangajwe mbere gato y’uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping agera I Moscou.

kwamamaza

Ukraine yagaragaje iki cyifuzo mugihe Uburusiya nta mugambi bufite cyangwa kugaragaza ko  bushobora gukura ingabo zabwo muri Ukraine nk’uburyo kugarukana amahoro.

Yifashishije twitter, Oleksiï Danilov; umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri Ukraine, yatangaje ko “uburyo bwo kugera ku ntsinzi itekerezwa ku mugambi w’amahoro n’Ubushinwa. Bwa mbere ndetse n’ingenzi gukabanya cyangwa gukura ingabo z’Uburusiya ziri ku butaka bwa Ukraine.”

Danilov avuga ko ibi byakorwa mu rwego rwo kubahiriza ubusugire bwa Ukraine.

Muri Gashyantare (02), Ubushinwa bwaragaragaje ko bwifuza kuba umuhuza muri aya makimbirane y’Uburusiya na Ukraine, ndetse busohora impapuro 12 zigaragaza uko amahoro yagarukanwa hagati y’ibi bihugu, binyuze mu biganiro.

Ubushinwa busanzwe ari inshuti magara y’Uburusiya, ndetse bwakomeje kubushigikira kuva iki gitero cyatangira muri Gashyantare (02) 2022, buhanzwe amaso mu bikorwa kurusha amagambo, nk’uko Perezida Zelensky yabigaragaje ubwo yagiraga icyo avuga ku ruhare rw’Ubushinwa.

Inzira yabwo itandukanye y’ibihugu by’Iburengerazuba byifuza ko Uburusiya bwakura ingabo muri Ukraine nk’uburyo bwagarura amahoro, ndetse n’ibihano byashyiriweho Uburusiya bikavanwaho.

Icyakora Ukraine yagaragaje impungenge, ubwo kur’uyu wa mbere Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yageraga i Moscou,ivuga ko yaba ajyanyweho no gushyigikira imigambi y’Uburusiya harimo no kuba Ubushinwa bwaha Uburusiya intwaro zo gukoresha mur’iyi ntambara, bikaba byatuma urugamba rukomera kurushaho.

 Mar 20, 2023 - 11:08