Ukraine: Urugamba rwakomeye mu ntara ya Kherson yigaruriwe n'Uburusiya.

Ingabo z’Uburusiya zemeje ko ibintu bikomeje kuba bibi ku ngabo zabwo, cyane mu ntara ya Kherson bitewe n’ibitero biri kugabwa n’ingabo za Ukraine. Zatangaje ko abaturage bagomba kwimurwa vuba nyuma y’uko ingabo z’Uburusiya zikomeje gutsindwa mu duce dutandukanye two mu majyepfo n’Iburasirazuba bwa Ukraine.

kwamamaza

Ibi byatangajwe na Sergueï Sourovikine; ukuriye ingabo z’Uburusiya ziri kurwana muri Ukraine, avuga ko ibintu bigoye mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo kandi ko abahatuye bagiye guhungishwa.

Gen. Sergueï Sourovikine yavuze ko abasirikare ba Ukraine bakoresha rokete zo mu bwoko bwa HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) barimo kurasa ku bikorwa-remezo no ku nyubako. Yabivugiye kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya ku mugoroba wo ku wa kabiri.

Ati: “Ibitero bya Ukraine byibasiye ibikorwaremezo bya gisivili kandi bitera ibura ry’amashanyarazi, amazi ndetse n’ibiribwa mur’uyu mujyi.”

Yavuze ko ibi bitero ari iterabwoba ritaziguye ryakozwe ku buzima bw’abaturage ndetse ko ari mpamvu hagiye gukurikiraho kwimura abaturage.

Gusa atangaje ibi nyuma y’uko Uburusiya bwari bwatangaje mu minsi ishize ko bwifuza kwimura abatuye mu ntara za Ukraine iki gihugu gishaka kwiyomekaho, bakazahabwa amazu y’ubuntu yo guturamo mu Burusiya ,ariko Ukraine n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bibyamaganira kure.

Kur’iyi nshuro Uburusiya busa n’ubugaragaza impamvu bwaheraho bwimura abaturage, nubwo Vladimir Saldo; guverineri washyizweho n’Uburusiya mu ntara ya Kherson avuga ko igisilikari kigomba gukora akazi kacyo neza kandi ko abaturage bake aribo bamaze gupfa.

Guverineri Vladimir Saldo, yagize ati: “Ukraine yatangije intambara yo kurwanya Uburusiya ku mugaragaro none irimo gukusanya ingufu nyinshi mu cyerekezo cya Nikolaev na Krivorozhye. Ingabo z’Uburusiya nazo zirimo gukusanya ingufu zo guhangana n’ibitero mu buryo bushoboka. Ni ibintu bibangamiye abatuye Kherson.”

 Avuga ko  babaye bafashe icyemezo cyo kugabanya ingaruka abaturage bashobora guhura nazo, avuga ko abatuye uturere twa Berislav, Belozersky, Aleksandrovsky na Snigirevsky bagomba kwimukira mu Burusiya ku bushake

Yongeraho ko “  Ingabo zacu zifite ubushobozi bukomeye bwo guhashya igitero icyo aricyo cyose. Ariko kugirango igisirikare gikore neza kandi kidatekereze ko abasivili babari inyuma, abaturage bagomba kuva mu turere navuze. Kandi ni ukwemerera igisilikari gukora akazi neza, ibitero bigahitana abasivile bake.” 

Abakurikiranira hafi ibibera muri Kherson bemeza ko ibintu bikomeje kuba bibi koko kandi ko Ukraine ishobora kuhisubiza vuba idatakaje abasirikari benshi.

Icyakora ku ruhande rw’Uburusiya, kur’uyu wa gatatu hateranye inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano, mugihe kandi Uburusiya butegereje ingamba nsha zikomeye ku ruganda yashoye muri Ukraine.

 Tatiana Stanovaya; impuguke mu bya politiki yagize ati: “Kuba Sourovikine atanga ikiganiro ni ibintu byabaye. Ingabo zirigaragaza, zabonye indi sura ndetse no kwihinduranya ku muntu.”

 Oct 19, 2022 - 11:56