Ubujura ni kimwe mu bikomeje kubangamira umutuzo n’umudendezo w’abaturage

Mu gihe inkingi y’umutekano yaje ku mwanya wa mbere mu byishimirwa n’abaturage mu bushakashatsi ku miyoborere bw’urwego rw'igihugu rw’imiyoborere (RGB) buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), hari bamwe mu baturage bavuga hari ibikwiye kwitabwaho kuri iyi nkingi nkuko bizera umutekano w’igihugu bakanizera bisesuye ibijyanye n’umutekano wabo ndetse n’uw’ibyo batunze kuko bagaragaza ko ubujura ari kimwe mu bikomeje kubangamira umutuzo n’umudendezo w’umutekano wabo.

kwamamaza

Ni ku nshuro ya 11 yikurikiranya, inkingi y’umutekano iza ku isonga mu byishimirwa n'abaturage n'amanota 93.82%, byavuye mu bushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Nubwo bimeze bityo ariko usanga iyo ngingo igifite imbogamizi kuko mu duce dutandukanye tw’igihugu yaba mu byaro cyangwa se mu mijyi usanga abaturage bagihangayikishijwe n’umutekano w’ibintu aho bavuga ko ubujura buciye icyuho bubangamiye bikomeye umudendezo wabo bityo ko ibyo bikwiye gucika.

Umwe ati "umuntu kubera azi ko uri umusaza cyangwa umukecuru agafata ihene zawe akazizitura cyangwa ingurube iziritse mu kiraro umusaza yabura uko agira ihene akayizitura akayirazaho".

Undi ati "twasubiye kurarana n'amatungo kubera abajura".

Ibi kandi nubundi byemezwa n’umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB) Dr. Felicien Usengumukiza, avuga ko icyo nacyo gikenewe kunozwa kugirango umutekano w’abantu n’ibintu ube ntamakemwa.

Ati "nubwo ariyo ikomeza kuza ku isonga harimo udupimo duto abaturage bagaragaje ko batabishima nkuko byari bikwiye, nk'umutekano w'ibintu, byagaragaye ko ni igipimo kitajyana kimwe n'ibindi bipimo biri kumwe, usanga ahanini bifitanye isano nuko abaturage babona ikibangamira umutekano wabo ari ubujura nicyo kiza ku isonga, bifitanye isano n'umutekano w'ibintu, usanga icyo kibazo abaturage bagenda bakivuga kijyanye n'ubujura buciye icyuho nicyo abaturage batugaragarije kibangamira umudendezo n'umutekano w'ibintu byabo akaba ari naho twashatse ko hafatwa ingamba zo kugirango nicyo gipimo kizamuke kijyane nibyo tuba twagaragaje mu bushakashatsi ".          

Mu bijyanye n’ituze n’umutekano uza mbere mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda, harimo ingingo zindi zituma uza kuri uyu mwanya nk’umutekano w’igihugu ufite amanota 95, 54%, uko ubungabunzwe biza 96,92%, ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage 95,32% n’aho uw’umutekano w’abantu n’ibyabo niwo uza inyuma muri iki gice aho uri kuri 87,51% ariho abaturage bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 26, 2024 - 09:55