Tuhamenye : Muri Nigeria agace kitwa Adamawa hatuye ubwoko bw’abitwa Koma bucyambara ubusa kugeza na magingo aya

Mu gace twageneye kumenya uduce dutandukanye twisi mu gace kiswe tuhamenye, turatemberanana ahitwa Adamawa mu musozi wa Antlantika uhana imbibi n’amajyaruguru y’igihugu cya Cameroon. Aho ni mu gihugu cya Nigeria giherereye mu burengerazuba bw’Afurika.

kwamamaza

Aho hatuye ubwoko bw’abitwa Koma ni bumwe mu bwoko bw’abantu bakomeje kwambara ubusa kugeza na magingo aya, abantu bahatuye barakirirwa bambaye ubusa abandi bakambara amakoma cyangwa ibindi bintu bito bahisha ibice by’ibanga gusa batitaye ku kuba turi mu bihe by’ iterambere.

Aha babaho bambaye uko bavutse ! aho Abagabo basangira Abagore nk’ikimenyetso cy’ubushuti.

Kwambara uko wavutse byari byemewe muri Edeni, bitanateye isoni. Icyo gihe nta cyaha cyari kiragera ku isi ku babyemera. Uku kubaho abantu batambaye rero byaje gukwirakwira mu bice bimwe na bimwe by’Isi birimo n’Afurika kugeza ubwo ubukoroni bwazanye imyenda igezwa ku isoko ubwoko bw’abantu buba civilize nkuko bivugwa mundimi z’amahanga bumenya kwambara imyenda yewe n’inkweto.

Mu bice by’Iburasirazuba bw’isi, uyu muco wo kwambara ubusa wagiye uhacika kugeza n’ubu, gusa n’ubwo bimeze bityo hamwe na hamwe mu duce tw’Isi, abantu bahatuye barakirirwa bambaye ubusa abandi bakambara amakoma cyangwa ibindi bintu bito bahisha ibice by’ibanga gusa.

Bumwe mu bwoko bw’abantu bukomeje kwambara ubusa kugeza na magingo aya ni ubwoko bw’abitwa Koma bwo muri Nigeria ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Afurika.

Haba Abantu bibera mu misozi, aho batuye ni ahitwa Adamawa mu musozi wa Antlantika uhana imbibi n’amajyaruguru y’igihugu cya Cameroon. Aba bantu bo mu bwoko bw’aba Koma, bakomeje kujya bihisha mu mashyamba kugeza n’ubu batitaye ku kuba turi mu kinyejana gikataje mu iterambere.

Muri ubu bwoko bw’aba Koma, Abagore bambara ibibabi mu gutwikira ibice by’ibanga byabo, mu gihe Abagabo babo bambara impu, naho abana bagakomeza kujya bazenguruka biyambariye uko bavutse buri buri, n’aho Abagabo bo muri ubu bwoko bw’aba Koma, bambara ibyitwa ’Penis Sheaths’ ni idupfuka ku gitsina gusa.

Abagabo n’abagore bo muri ubu bwoko batandukanywa n’uko Abagabo babo baba bafite imiheto, ibisu cyangwa ibyuma hamwe n’ibitabi binini.

Mu minsi yashize ubu bwoko bwafataga umugore wabyaye abana b’impanga nk’ubusembwa, bikaba ngombwa ko bamushyingura ari muzima bakamushyingurana n’abo bana kandi nabo ari bazima, gusa uyu muco waje gucika mu minsi ya vuba.

Abagabo bo mu bwoko bw’aba Koma, basangira abagore nk’ikimenyetso cy’ubushuti n’umubano mwiza cyane hagati yabo. Mu gihe umushyitsi yabasuye bamuha umugore wo kumuraza, bakamusangira.

Ushobora kwibaza niba ari ugusigazwa inyuma n’amateka cyangwa se imihango y’abasekuruza bagitsimbarayeho cyangwa se kutamenya aho Isi yerekeza, nibyo bituma Umunyarwanda yarabyitegereje aravuga ati agahugu umuco akandi uwako, naho iby’abatuye mu misozi ya Jada, leta ya Adamawa mu burasirazuba bwa Nigeria byo ni akumiro.

 Mar 28, 2022 - 11:14