Rubavu: Barasaba gusanirwa inzu batujwemo kuko ziri gutuma barwara amavunja!

Abakuwe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bagatuzwa mu mudugudu uherereye mu murenge wa Kanzenze barasaba gusanirwa inzu batujwemo kuko basanirwa inzu batujwemo kuko ziri gutuma barwara amavunja bitewe n’uko bigoranye kuzigirira isuku. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aba baturage bakwiye gutera intamwe bakishakamo ibisubizo.

kwamamaza

Aba baturage biganjemo abatishoboye bimuriwe mu mudugudu uherereye mu murenge wa Kanzenze bavuga ko inzu bari bimuriwemo mu myaka irenga 13 ishize zimaze gusaza cyane.

Umwe muribo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yavuze ko “ kandi namwe murayirebera uko  ameze! Aya mazu ni ukuyabo utya kuko ni ukuba uhagaze ukareba hanze kandi noneho no kunundwa byaranunzwe noneho bikagenda bitumanukiraho! Ntiwakoza isahani ngo ubone ko ari isahani! Ntiwagira umwenda …ubwo se wavuga ngo uri mu biki?!”

 Undi ati: “ugende uhagarare mu muryango maze urebe mu nzu maze urebe ko uragira icyo uhitamo!”

Bavuga ko izi nzu zishaje cyane kuburyo bisaba kwirwanaho bagakinga imifuka mu mbaho zigize izo nzu, ndetse ko bibagora kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, dore ko hari n’abarwaye amavunja.

Mu buryo butangaje, umwe yagize ati: “nonese ntitwicara twihandura[amavunja]! kandi si ukudakaraba ahubwo ni ibi bizu!”

Undi ati: “ reba imbaragasa, imbeho…mbese ntacyasigaye kur’aya mazu! Ni ukugera mu gicucu ugakomanya amenyo ugatitira pe! twaguze n’ibirago byo kujya twiyorosa hejuru y’uburingiti kubera imbeho!”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bishoboka ko inzu aba baturage batujwemo zimaze imyaka myinshi, gusaba bunasaba abishoboye ko bakwiye gutera intambwe yo kwishakamo ibisuzo bakagaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu nuko bakisanira amazu.

Kambogo Ildephonse; umuyobozi w’aka karere, yagize ati: “ icyo dushishikariza abaturage ni uko niba leta iguhaye inzu, ikiba gisigaye ni ugukora kugira ngo nihagira ikibazo igira ubashe kuyisanura. Urumva ko bakubakiye inzu ukumva ko uzategereza ko nyuma y’imyaka 10 bazagusanurira, bigaragaza intege nkeya, ubushake bukeya  bwo gufasha leta ndetse no kwifasha, no kugaragaza ko udashoboye.”

“ erega benshi baba bakeneye ubufasha ariko nidutekereza kujya dufasha abantu buri gihe biba bigaragaza ko abantu nabo nta bushake bafite bwo gukora. Ikibazo si ukubafasha kuvugurura inzu ahubwo ikibazo ni ukubafasha guhindura imyumvire.”

Mu miryango itandukanye yatujwe muri uyu mudugudu ndetse ifite iki kibazo irimo abamaze kwiyubaka ariko nabo bigaragara ko batarishobora. Gusa  nubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aba baturage bagomba kwishakamo ubushobozi bakisanira amazu, bamwe mubageze mu zabukuru bavuga ko ntaho bakura ubwo bushobozi, cyane ko n’ingurane bari bemerewe batazihawe.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Rubavu.

 Nov 8, 2022 - 11:09