Uganda yakuye umukororombya aho abana bakinira kubera ko ukoreshwa n’abaryamana bahuje ibitsina [LGBTQ].

Ubutegetsi bwa Uganda bwafashe umwanzuro wo gukura amashusho y’umukororombya biba aho abana bakinira [ park]. Ni nyuma yaho ababyeyi bigaragambije bavuga ko ari igishushanyo cya satani giteza imbere abaryamana bahuje ibitsina [abatinganyi] kandi ibyo bikaba bitewe mu gihugu cya gikirisitu.

kwamamaza

Fabrice Brad Rulinda; Umuyobozi w'umujyi, ku wa gatatu yatangaje ko imiryango ihakorera yasize amarangi ku gasongera hamwe muho abana bakinira muri Entebbe  ari mu mabara agize umukorormbya bagomba kubihindura.

Rulinda ati: "Mu myaka yashize, abana ba Uganda basobanukiwe gusa ko umukororombya ari nk'igishusho cyiza cy'amabara kandi muri Bibiliya kigaragaza ubwiza n'icyubahiro by'Imana".

Yongeyeho ko "Birababaje kubona imiryango imwe n’imwe yiyemeje gukoresha umukororombya kugira ngo uyihagararire kandi ugaragaze ibikorwa bimwe na bimwe binyuranyije n'amahame y'abaturage ba Uganda."

“Tugomba gukumira ingeso mbi zose zangiza imitekerereze y'abana bacu kandi ni muri urwo rwego impungenge abaturage bagaragaje zumviswe kandi amarangi y'umukororombya yakuwe mu busitani abana bakiniramo.”

Emmanuel Mugabe wo mu ishyirahamwe ryita national Parents Association of Uganda yabwiye AFP ko amabara agize umukororombya ari aya satani ndetse akaba n’ikimenyetso cy’igitero cy’abaryamana bahuje ibitsina mu buryo bwo guhindura intekerezo z’abana.

Ati: "Twishimiye ko igishushanyo cy’umukororombya cyavanyweho mbere yuko tucyikuriraho ubwacu".

Ibi byabaye nyuma y’imyivumbagatanyo yabereye mu majyepfo  ashyira iburengerazuba bwa Uganda, aho abayobozi b’inzego zibanze zo muri Kasese bagerageje gushyiraho amategeko yemeza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, abanya lesbiyani n’abinduza igitsina [LGBTQ].

Ku wa gatatu, Victoria Busingye; minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye inteko ishingamategeko ya Uganda ko yagiriye inama ubuyobozi kureka gushyiraho iryo tegeko kuko rinyuranyije n’amategeko y’igihugu, umuryango mugari w’abagande ndetse n’umuco w’abaturage ba Kisese na Uganda nk’igihugu muri rusange.

 Mu kwezi gushize, Guverinoma ya Uganda yashyizeho komite ishinzwe iperereza ku bivugwa ku guteza imbere uburenganzira bw’abaryamana babuje ibitsina, abarezibiyeni, n’abihinduye igitsina mu mashuli.

 Uganda ifite amategeko akomeye arwanya abaryamana bahuje ibitsina ariko mu myaka yashize ntawe uragezwa imbere y’urukiko akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kuryamana kw’abahuje ibitsina[LGBTQ].

Mu mwaka w’ 2014, urukiko rwa Uganda rwasheshe umushinga w'itegeko ryemejwe n'abadepite kandi rushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni, wasabaga igifungo cya burundu ku baryamanye bahuje igitsina.

 @AFP.

 Feb 2, 2023 - 15:34