Trump yashinje Zelensky kuba nyirabayazana w' intambara y’Uburusiya na Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize mu majwi mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuba ari we watangije intambara igihugu cye gihanganyemo n’Uburusiya, imaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi barimo abasivile.

kwamamaza

Trump yatangaje ibi nyuma y’igitero cya misile Uburusiya bwagabye mu mujyi wa Sumy, cyahitanye nibura abantu 35, gikomeretsa abandi 117.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri White House, Trump yagize ati: “Ntutangira intambara n’umuntu ukuruta inshuro 20 mu bunini ngo wumve ko uzatsinda.”

Yavuze ko Zelensky afite uruhare rufatika mu ntambara kimwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ndetse na Joe Biden wamubanjirije, avuga ko bose bagize uruhare mu gupfa kw'abantu babarirwa muri za miliyoni.

Yanenze Zelensky ko ahora ashaka kugura intwaro aho gushaka amahoro, avuga ko “iyo utangiye intambara, ugomba kuba uzi ko wayitsinda.”

Ku rundi ruhande, Zelensky, we, yari aherutse gusaba Trump gusura Ukraine mbere yo kugirana ibiganiro na Putin, amusaba kubanza kujya “kureba ibitaro, insengero, n’abana bapfuye n'ibindi byangijwe n'intambara.”

Trump we akomeje guhamya ko ashaka guhagarika intambara, ariko ntiyatangaje uburyo yabigeraho. Ibi kandi biragaragaza ubukana bw’ubushyamirane hagati y’aba bayobozi bombi, mu gihe Ukraine ikomeje gushegeshwa n’intambara yatangiye mu 2022.

 Apr 15, 2025 - 11:29