
Tchad: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe arashinjwa gukwirakwizwa urwango n'imvururu
May 16, 2025 - 16:54
kwamamaza
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi (05) 2025, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Tchad, Succès Masra, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano iwe mu rugo ruri mu gace ka Gassi mu mujyi wa Ndjamena. Abari kumwe na we batangaje ko abaje kumufata bari bitwaje intwaro kandi batigeze batangaza impamvu z’ifatwa rye.
Ishyaka rye Les Transformateurs ryamaganye iryo tabwa muri yombi, risaba ko yarekurwa ako kanya, rivuga ko kuva kuva shingwa ryakoze politiki y’amahoro kuva ryashingwa. Ryatangaje ko Masra atigeze akangurira urwango cyangwa imvururu nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Nyuma y’amasaha make, Umushinjacyaha mukuru Oumar Kedelaye yavuze ko Masra akurikiranyweho gukangurira urwango, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, gutwika ku bushake, no gupfobya ahashyinguwe abantu. Ibyaha akekwaho bifitanye isano n’igitero cyabaye tariki ya 14 Gicurasi (05) mu gace ka Mandakao, cyahitanye abantu 42, benshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.
Masra, wari waragizwe Minisitiri w’Intebe muri Mutarama (01) 2024, nyuma yo kuva mu buhungiro, yaje kwegura nyuma y’amezi make, atangira kunenga ubutegetsi bwa Perezida Mahamat Idriss Déby Itno.
Ku wa 29 Mata (04), yari yasabye Perezida “guhindura icyerekezo”, agashinja ubuyobozi gutinda gushyira mu bikorwa amasezerano ya politiki.
Abo mu ishyaka rye bavuga ko ifatwa rya Masra rishobora kuba rifitanye isano n’izo mvugo ze, bakibaza impamvu ari we wihutiwe gutabwa mudi yombi no gushinjwa, mugihe iperereza ku byabaye ritararangira.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


