
Minisitiri wo muri Cuba yeguye nyuma yo guhakana ko hari abasabiriza mu gihugu
Jul 16, 2025 - 14:00
Minisitiri w’umurimo muri Cuba unashinzwe imibereho myiza, Marta Elena Feito, yeguye ku mirimo ye ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga (07) 2025, nyuma y’amagambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahakana ko hari abasabiriza muri icyo gihugu. Yavuze ko abagaragara nk’abasabiriza “baba bambaye nk’abasabiriza gusa”, ibintu byakuruye impaka ndende n’amarangamutima menshi mur'iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu.
kwamamaza
Ikinyamakuru cya Leta cyatangaje ko ubusabe bw’ubu bwegure bwasuzumwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka rya Gikomunisti n’inzego za Leta, bikemeza ko akurwa ku mirimo ye kubera "kubura ubushishozi no kutagira impuhwe" mu buryo yakomoje ku bibazo byugarije abaturage.
Muri ibyo biganiro byatambutse kuri televiziyo y’igihugu, yanenze abakarabira ku mihanda, abashakisha ibyo kurya mu bimoteri n’abandi yise abashaka "ubuzima bworoshye".
Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, yahise agerageza guhosha impaka zavutse. Abinyujije ku rubuga X, yavuze ko "kubura umutima w’impuhwe mu kuvuga ku buzima bw’abantu bugarijwe n’ubukene bidakwiye".
Yanabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nteko, ashimangira ko abantu basabiriza cyangwa bashakisha ibyo kurya mu myanda ari isura nyakuri y’ubusumbane n’ibibazo by’ubukungu igihugu kirimo.
Abanya-Cuba bugarijwe n'ubukene nyuma yaho mu gihugu habonetse umusaruro muke, ibiciro biri hejuru ku isoko ndetse n'ibyemezo bafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa Leta ya Cuba yanze kuvuga ko hari abaturage bayo bakenye ahubwo ari abatishoboye.
Leta ivuga ko muri uyu mwaka wa 2024, imiryango igera ku 189,000 itiahoboye igizwe n' abantu barenga 350,000 bari mu byiciro by’abafashwa na porogaramu z’imibereho myiza, mu gihugu gituwe n’abarenga miliyoni icyenda ( 9.7).
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


