Rwamagana: Urubyiruko ruhagarariye urundi rwasuye inzira y'urugendo rwo kubohora igihugu

Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana ruravuga ko nyuma y’uko rwiboneye imbona nkubone inzira y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’imbaraga inkotanyi zakoresheje,byaba byiza ubuyobozi bufashije n’abandi kubasha kuhagera bakabona aho amahoro u Rwanda rufite yakomotse.

kwamamaza

Ni bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi bo mu karere ka Rwamagana, bavuga ko nyuma y’uko bakoze urugendo rugize inzira y’umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu,ituruka ku mupaka wa Kagitumba kugera Gikobo ku ndake ya Perezida Kagame,babonye imbona nkubone imbaraga ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zakoresheje kugira ngo zibohore igihugu ndetse zinahagarike Jenoside.

Baravuga ko byabaremyemo imbaraga zo gukorera igihugu,bityo bagasaba ubuyobozi kuzafasha n’abandi mu rubyiruko, bakabasha kwibonera aho amahoro igihugu gifite yaturutse.

Umwe yagize ati "urubyiruko rwose rugiye rugira amahirwe nkayo twagize rukagera ahangaha rwaha agaciro icyo inkotanyi zaharaniye zikanabibungabunga zikumva n'agaciro kabyo".

Undi yagize ati "ubusanzwe twavugaga ibyo tutarabonera ibihamya tutazi amateka tuyazi ariko hari ibyo tutabonye, nabashije kubibona ndiyumva nk'umuranga w'u Rwanda".

Undi nawe yagize ati "dukurikije uburyo bakoreyemo bakabasha gutsinda nta rwitwazo umuntu ashobora kubona, byerekana ko bisaba ubushake bwonyine intsinzi ishobora kugerwaho igihe ufite ubushake, icyo twasaba inzego za leta bwite zikagira uruhare mu gushishikariza urubyiruko no kurufasha mu buryo bwo kugirango babashe kugera hano".     

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza,Umutoni Jeanne,avuga ko gufasha urubyiruko kugera aho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye,ari ukugira ngo babereke ko bishoboka ko wahera kuri duke ugakora byinshi nk’uko Inkotanyi zabikoze. Avuga kandi ko iyi gahunda izakomeza n’abandi mu rubyiruko bagafashwa kuhagera.

Yagize ati "niba twarabonye umusaruro ungana gutya ku mvune abatubanjirije babohoye igihugu bagize , twabwiye urubyiruko ko dukwiye kubona umusaruro mwinshi kuko twebwe hari ibyo dufite. twazanye bake kubera ko haba harimo ibintu byinshi bituma tutazana bose ariko icyiza nuko twazanye abahagarariye abandi n'undi mwaka tuzazana abandi ubu butumwa bugere kuri bose". 

Inzira y’urugamba rwo kubohora igihugu ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zakoze kuva ku mupaka wa Kagitumba muri Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba igera mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru,ifite ibirometero 120.

Tumwe mu duce twingenzi mu rugamba rwo kubohora igihugu turi mu karere ka Nyagatare,harimo Kagitumba,Nyabwishongwezi, Gishuro, Kaborogota, Shonga,Gitagati,Karama na Gikoba ku ndake ya Perezida Kagame ari naho yapangiraga urugamba.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Nov 30, 2022 - 07:46