Karongi-Rugabano: Babangamiwe no kubura amazi bakoresha mu bwiherero bwa kizungu bubakiwe!

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegerezo wa Rugabano wo muri aka karere baravuga ko bafite ikibazo cy’amazi arimo nayo gukoresha mu bwiherero bwa kizungu bubakiwe.

kwamamaza

Abatujwe mur’uyu mudugudu ni abimuwe ku misozi yarigiye gukorerwaho umushinga mugari w’ubuhinzi bw’icyayi, nuko batuzwa mu nyubako nziza zo mur'uyu mudugudu muri 2020.

Aba bavuga ko kubona amazi ari ingorabahizi kuko bayabona rimwe na rimwe, kuburyo hari ubwo basabwa gukoresha  ayo bogesheje ibikoresho byo mu rugo mu bwiherero bwa kizungu.

 Aba baturage bavuga ko bibateza umwanda. Umwe yagize ati: “hari igihe amatiyo asohora imyanda aziba, na biogas …akabura abayazibura. Ibyo rero bitera umwanda.”

Undi ati: “ na Toilette[ubwiherero] usanga ari ikibazo kubera ko hari nk’umukecuru utazi gushyiramo amazi, utayabonye kubera ko bisaba kujya kuvoma kuko ubu yarabuze.”

 Uretse iki kandi, bavuga ko n’uburyo amazu yubatswe butuma bugarizwa n’imyotsi. Ati:“ gucana, ubona abubatse batarubatse neza kuko ahantu imyotsi izamukana usanga ari ikibazo.”

 Undi ati:” uyu mudugudu turimo, ubona isuku ari nkeya! Igikoni gifatanye n’inzu ariko ubona atari igikoni ahubwo ari ahantu umuntu acana, mbese ni kimwe n’inzu. Bizana umwanda n’umwotsi kubera ko ucana bigahita bijya mu nzu ndetse naho uryama, mbese birabogama.”

 Icyakora aba baturage bavuga ko ibibazo by’umwanda ari ibyabonerwa igisubizo. Umwe ati: “Icyakemura ikibazo cy’isuku ni uko umuntu yafata igikoni akagishyira ukwacyo, noneho waba wacanye n’utwo dukwi, tukaba umwanda mu gikoni, ariko atari mu mu nzu. Ikindi biriya byo gusuka amazi mu bwiherero ntabwo abantu bose babishobora, noneho hakaba n’ubwiherero bwihariye.”

 Undi ati: “ikindi cyakorwa kugira ngo isuku iboneke, ni uko hakorwa amashyiga ya gaz kuko urabona inzu zamaze kuba imikara mugihe kitarenze imyaka itatu gusa!”

Ibibazo by’umwanda muri uyu Mudugudu wa Rugabano, biherutse kubonwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari yabasuye, asaba kubikemura byihuse.

 Yagize ati: “Uko nabonye bameze ntabwo ariko bakwiriye kuba bameze. Hari kugaragaramo ubukene ariko bukagaragara no mu myifatire kuko nabonye hatari isuku. Ntabwo nifuza kubona abanyarwanda bameze kuriya, bakwiye kuba bakeye, bafite isuku, bafite ibibatunga bitunga umubiri wabo. Ningaruka hano kandi bizangarura ubwabyo gusura, kureba niba hari impinduka yakozwe.”

 Nyuma y’ubusabe bw’umukuru w’igihugu, Mukarutesi Vestine; umuyobozi w’ akarere ka Karongi kabarizwamo uyu mudugudu wa Rugabano, yavuze ko ubu hari ibiri gukosorwa.

 Ati: “ Hari ibiri gukorwa, nk’icyo kijyanye n’imyotsi nyuma y’uru ruzinduko inzego ziraganira ariko abubatsi, abatekinisiye bari kureba ukuntu byakosoka, hagashyirwaho ibikoni byo hanze kugira ngo imyotsi ntikomee kujya mu nzu.”

Ku kibazo cy’ubwiherero bwa kizungu ariko batabonera amazi,Mukarutesi avuga ko “ turi kuganira uko byakosorwa noneho ahatari ubwiherero bwo hanze bukahubakwa.”

Yongeraho ko “ ku kibazo cy’amazi, mu mudugudu arahari ariko twavuga ko ari nkuko n’ahandi haba ikibazo cy’amazi.”

 Uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano, wubatswe ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi [NAEB] ndetse na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ukaba waratujwemo imiryango 364.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star.

 Sep 12, 2022 - 16:37