Rwamagana: Abatuye Umudugudu wa Kirehe bahangayikishijwe n’imbwa zirya abantu n’amatungo.

Abatuye mu mudugudu wa Kirehe wo mu murenge wa Kigabiro mur’aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n’imbwa zigera muri 15 z’uwitwa Musafiri Alex, zikomeje kubarya ndetse zikabarira n’amatungo. Abaturage bavuga bagerageza kubibwira nyirazo ariko ntagire icyo abikoraho. Ubuyobozi bw’Akarere burihanganisha abatuye uyu mudugudu, bukavuga ko bugiye gukemura vuba ikibazo cy’izi mbwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu mudugudu wa Kirehe wo mu kagari ka Nyagasenyi, mu murenge wa Kigabiro, bavuga ko babangamiwe n’imbwa z’umuturage witwa  Musafiri Alex.

Iyo ugeze aho izo mbwa ziri mu rugo, ubona nta ruzitiro rwazibuza gusohoka ngo zijye gushakisha ibyo zirya ndetse zikanarya n’abantu.

Umuturage umwe mu bo izo mbwa zariye utifuje ko imyirondoro ye igaragazwa, yabwiye Isango Star ko “ni imbwa nyinshi cyane zigeze nko kuri 15 ziri mu muhanda, imwe iba imfashe akaguru noneho ntabaje numva nyirayo avugiye hirya maze ihita indekura ariko hasa nahashishuka. Ntibyarangiriye aho, twabimenyesheje ubuyobozi, noneho Exectif ashyira ku rubuga ko uwo mugabo yabimenyeshejwe azitaba n’ubuyobozi. Ariko kugeza aka kanya ntabwo tuzi niba icyo kibazo cyarakemutse.”

Abaturage bose batuye muri uwo mudugudu wa Kirehe wo muri Nyagasenyi bagaragaza ko bahangayikishijwe n’izo mbwa zirya abantu. Banavuga ko basigaye batinya kunyura ku rugo rwa Musafiri cyangwa ngo bohereza abana kuvoma kuko baba bafite impungenge ko zabarya.

Umwe yagize ati: “ababyeyi dutinya kohereza abana tuvuga tuti ese umwana nacaho imbwa ikamurya? Turifuza ko batanga itegeko akazikuraho.”

Undi ati: “ni ukwirirwa zitembera zikagenda ahantu hose. Noneho ugasanga aho zigeze, umwana n’undi zibonye…uwo zitariye agasimbuka akagenda! Cyangwa ugasanga agwiriye nk’igiti, ugasanga ni ikibazo.”

“ niba atemera kuzizirika, azishumike! Bazikuraho rwose zigapfa zikavaho kuko ntacyo zirinze.”

Ku ruhande rwe,  Musafiri Alex ushinjwa n’abaturage kuba ari we nyiri izo mbwa zirya abantu, avuga ko imbwa ze nta muntu zibangamira ndetse ko ziba zishumitse.

Yagize ati: “ ngira eshatu zonyine, imbwa 10 wazitungira he se hariya mu rugo iwanjye uko wahabonye? Haba hari iminyururu itatu yazo kandi nizo ngira zonyine. Nta muntu zirya, nta n’uwo zirabangamira kuko ntan’uraza kubindegera!”

Nubwo Musafiri avuga ibi ariko, ubwo umunyamakuru wa Isango Star yajyaga gusura urugo rwe yasanze imbwa imwe ariyo ishumitse mugihe izindi zidegembya.

Icyakora Umutoni Jeanne; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubwo ikibazo cy’izi mbwa kimenyekanye kigiye guhita gicyemuka kuko imbwa zitakomeza kurya abantu ngo byihanganirwe.

Ati: “ikibazo twasanze umukuru w’Umudugudu akizi ariko cyari kitaragera hano. Icyo tugiye gukora ni ukumusaba kuzikuraho kuko ntabwo ashoboye kuzorora, cyane cyane ko iwe hadakorotiriye, natabyumva ubwo turabimukorera.”

“ twahumuriza abaturage bo mu mudugudu wa Kirehe, mu Kagali ka Nyagasenyi, y’uko rwose iki kibazo ntabwo kimara iminsi ibiri tutagikemuye.”

Abaturage bo mu mudugudu wa Kirehe wo mu murenge wa Kigabiro bavuga ko ubuyobozi bwabatabara kuko ntako batagize ngo batange ikibazo cy’izi mbwa zibarya dore ko kuva ku mudugudu kugera ku murenge ikibazo bakizi.

Ni mugihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwihaniza abandi bafite imbwa zizerera ko nibatazirika nazo zizicwa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Sep 5, 2023 - 22:38