Rwamagana: Abakuru b’imidugudu barasaba ko abanyerondo b’umwuga bongererwa umushahara.

Abakuru b’imidugudu bo mur’aka karere barasaba ko abanyerondo b’umwuga bakongererwa umushahara bahabwa ku kwezi ,kugira ngo bakorane umurava. Bavuga ko bitewe n’amafaranga macye bahembwa,bashobora gufata umujura yabashukisha udufaranga bakamurekura ndetse n’ibyo yibye ntibabitange. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kongererwa umushahara kw’abanyerondo bizaterwa n’ibiganiro hagati y’abaturage.

kwamamaza

Abaturage bakunze kumvikana bagaragaza ikibazo cy’abajura biba ibyabo ariko bagatunga urutoki n’ abanyerondo, bavuga ko bashobora kuba babigiramo uruhare.

Aha, abakuru b’imidugudu bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko icyatuma abaturage n’abanyerondo badakomeza kwitana ba mwana ku kibazo cy’ubujura, byakemurwa no kuba abanyerondo bakongererwa amafaranga bahabwa kugira ngo bakorane umurava mu  gucunga umutekano mu midugudu.

Umwe muri bo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “Kongera umunyerondo amafaranga ni ukumuha agaciro kugira ngo nawe yumve ko afite agaciro, adasuzuguritse bitewe n’umushahara ahembwa. Ni hahandi ingo dufite bubahirije gahunda yo kwishyura igihumbi, umushahara dushaka wa babandi twawubona kugira ngo baducungire umutekano neza.”

Mugenzi we yunze murye ati: “ dukomeza gushakisha ingamba z’uburyo twabona amafaranga kugira ngo abanyerondo bongererwe umushahara, kugira ngo bakore akazi neza, bishimye, kugira ngo bamwe bitabaviramo gutekereza y’uko nabo ubwabo bashobora kugira gutya...kubera amafaranga make bakaba bakwiba, cyangwa se n’ibyibano byafashwe bakaba batabigaragaza kubera amafaranga make.”

Ku ruhande rwa Mbonyuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, ntiyemera ko kutabasha gucunga neza umutekano mu mudugudu kw’abanyerondo byaba biterwa n’umushahara muke. Ahubwo avuga ko bituruka ku kuba ari bacye mu mudugudu.

Icyakora ku bijyanye no kubongerera umushahara, Mbonyumuvunyi avuga ko  abaturage bazabanza bakabiganiraho ndetse hakarebwa uko bajya batanga amafaranga bitewe n’amikoro yabo, maze nyuma ubuyobozi bukabibafashamo.

Ati: “Dushigikiye ko byanyura muri za nzira ziteganywa n’amategeko, icya mbere ni no kuvuga ngo abantu bagashyirwa mu byiciro. Umuntu ufite butike ntabwo yakagombye kwishyura nk’umuturage usanzwe. Ufite butike haba harimo na risk nyinshi, wenda agomba kwishyura ayisumbuyeho.”

“Umuturage uba mu rugo gusa, wihingira akora uturimo twe, niba yishyuye igihumbi (1000Fw) njyewe ufite butike nakwishyura wenda 2000Fw, njyewe ufite bar nkishyura wenda 3000Fw, ibyo ngibyo biganirwaho n’abayturage barangiza naba bayobozi babayoboye bakabishyira muri Njyanama y’Akagali ikemeza y’uko ba bantu bazajya bishyura mu byiciro kuko amafaranga yo kwishyura irondo ntabwo ashyirwaho n’ubuyobozi bw’Akarere cyangwa umurenge. Ahubwo ku rwego rw’Akagali nibo bareba ikibabereye.”

Ubusanzwe mu karere ka Rwamagana ,urugo rutanga amafaranga 1000 y’irondo ku kwezi. Aya niyo ahembwa abanyerondo bane mu mudugudu, aho ahembwa ibihumbi 30 ku kwezi.

Abakuru b’imidugudu bemeza ko umushahara w’umunyerondo uramutse wiyongereye,byatuma nta bujura bwakongera kuvugwa mu mudugudu kuko bacunga umutekano bishimye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Apr 24, 2023 - 11:16