
Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakomeje kuba igihugu gitekanye - Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente
Dec 14, 2024 - 09:01
Mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda i Gishari mu karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa icyiciro cya 13 ndetse hanatangwa ipeti rya AIP ku bapolisi 655 barangije amasomo abemerera kuba aba Ofisiye bato muri Polisi y'u Rwanda.
kwamamaza
Asoza aya mahugurwa y'aba Ofisiye bato bari bamazemo umwaka n'amezi abiri mu kigo cy'amahugurwa cya Polisi y'u Rwanda i Gishari mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakomeje kugira umutekano ntayegayezwa binatuma n'inshuti z'u Rwanda zirugirira icyizere ariko ngo ibyo byose byagizwemo uruhare na Polisi y'u Rwanda, bityo ngo kunguka Abapolisi nk'aba ni ukunguka izindi mbaraga mu gukomeza guhangana n'ibibazo by'umutekano.
Ati "aya mahugurwa kimwe n'andi yose ategurwa na Polisi y'u Rwanda ni ingirakamaro mu kazi ka Polisi ko gucunga umutekano haba mu Rwanda ndetse no mu bikorwa ndetse no mu bikorwa Polisi igiramo uruhare mu mahanga, mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakomeje kuba igihugu gitekanye ndetse kinafite ubukungu buzamuka buri mwaka, umutekano niwo musingi w'iterambere ryacu nk'abanyarwanda, Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abaturarwanda n'izindi nzego z'umutekano yakomje kuzuza neza inshingano zayo kandi byatumye abanyrwanda n'inshuti z'u Rwanda bakomeza kugirira icyizere".
Bamwe mu ba Ofisiye basoje amasomo abaha ipeti rya Assistant Inspector of Polisi (AIP), bavuga ko bagiye gufatanya n'abo basanze mu kazi, guhangana n'ibibazo bibangamiye umutekano byiganjemo ibirebana n'ikoranabuhanga dore ko n'ayo masomo bayahawe.
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente, yakomeje asaba aba Ofisiye bato basoje amahugurwa i Gishari, kwifashisha ubumenyi n'amahirwe igihugu cyabahaye, bagashyira mu bikorwa inshingano zabo ndetse anongera kubasaba guhangana n'ibyaha by'ikoranabunga bikomeje kwiyongera.
Aya mahugurwa y'aba Ofisiye bato yaberaga mu kigo cy'amahugurwa cya Polisi y'u Rwanda i Gishari, yatangiye tariki 18 Nzeri 2023 atangirwa n'Abapolisi 641 ariko hasoje 635 barimo abagabo 527 n'abagore 108. Abo batandatu batasoje byatewe no kunanirwa amasomo, uburwayi ndetse n'imyitwarire mibi itajyanye n'indangagaciro za Polisi y'u Rwanda.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


