
Rutsiro: Hari ababyeshuli baterwa indwara n’amafunguro atujuje ubuziranenge
Dec 5, 2024 - 12:05
Hari abanyeshuri bataka kugirwaho ingaruka zirimo uburwayi bwo mu nda kubera gufata amafunguro atujuje ubuziranenge. Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko bugiye gukomeza gufatanya n’izindi nzego kugirango abanyeshuri bafate amafunguro yujuje ubuziranenge kuko umwana apfira mu iterura.
kwamamaza
Amabwiriza ya minisiteri ajyanye no kugaburira abana ku ishuri agiye kumara imyaka itatu, hira no hino mu gihugu yubahirizwa. Ninako bimeze ku kigo cya G.S Marie Reine Congo Nil, aho saa sita n’iminota mwakumyabiri aba mbere baba bamaze kugera ku ruriro. Bamwe muri bo baganiriye n’Isango Star bagaragaza ko hari abagirwaho ingaruka no kurya amafunguro adahiye ndetse n’atujeje ubuziranenge.
Umwe yagize ati: “arwara igifu ugasanga ntabwo yicara muri class ngo yige afite ibindi bibazo by’ubuzima bishobora gutuma ahangayika cyane ntiyige.”

Undi ati: “niba bidahiye umuntu akabona atabishobora aba agomba kubyihorera akigendera. (…)turwara ibifu kuko ntabwo biba bihiye kandi haba harimo n’imyanda.”
Aba banyeshuli basaba ko amafunguro yajya ategurwa neza kandi agashya neza kuko byabarinda izo ngaruka.
Umwe ati: “ bisaba ngo bajye babiteka babihishe kandi bakuremo n’imyanda. Ikindi dukunda kurya indyo imwe, icyumweru kigashira turiye indyo imwe.”
Undi ati: “byasaba ko bazajya bateka ibiryo bigashya neza kandi bagatoranyamo imyanda yose kugira ngo umunyeshuli abate ifunguro ryiza nyine.
Padiri Paul MANIRAGABA; Uyobora ishuri rya Marie Reine Congo Nile, avuga ko mubyo bagiye kwibandaho ari uguha umwanya no kureba ko amafunguro yahiye neza ndetse no kongera isuku kuko iby’ibanze byo kuyategura babyifitiye.
Ati: “no kureba ko byahiye kuko umuntu ashobora kurwara bitewe nuko bariye ibiryo bidahiye. Noneho no mu gihe cyo kwarurwa, tukarura ibiryo mu madishi afite isuku, mwahabonye aho tuyanika.”

KAYITESI Dative; Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo abanyeshuri muri aka karere bafate amafunguro yujuje ubuziranenge kuko umwana apfira mu iterura.
Ati: “ uruhare rwacu ubuyobozi nicyo dushinzwe umunsi ku munsi ni ukureberera abanyarwanda kuko n’abanyeshuli ni abanyarwanda, nibo bayobozi b’ejo hazaza. Kandi burya umwana apfira mu iterura. Niyo mpamvu tuzashyiraho ikijyanye n’amaclub bizadufasha gushishikariza abanyeshuli bacu, abarimu kugira ngo nabo biyumvemo iki gikorwa tugiye gutangirana.”
NDAHIMANA Jerome; umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirangenge, avuga ko mu bukangurambaga bugamije gutsura ubuziranenge bw’amafunguro atangirwa ku mashuri buzasiga bitanze umucyo.
Ati: “ni ukubahiriza gahunda y’ubuziranenge mu kugaburira abana ku mashuli. Ariya mabwiriza y’ubuziranenge mu kuyubahiriza hari ibigo bishinzwe kubahiriza, kugenzura uburyo abashinzwe gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge bayashyira mu bikorwa kandi natwe turabibona …ari nayo mpamvu gahunda nk’izi zijyaho.”

Kuba hatangizwa gahunda yo gufatira amafunguro ku mashuri, hari aho bagaragaza ko yatanze umusaruro urimo kurinda abana bagiye kurya mu rugo kudakererwa amasomo, kudata amashuri ku bakomoka mu miryango itishoboye, bikongera imibanire myiza no gusabana hagati yabo, gusaranganya ndetse n’ibindi …bimwe by’umunyarwanda wa mbere yise ko uwo mwasangiye mutarasana.
@ Emmanuel BIZIMANA Isango star – Rutsiro.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


