Ruswa yagabanutseho 7.1% muri 2023, Inzego zirasabwa kwigenzura ubwazo

Ubushakashatsi bakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane,TI. RWANDA bwagaragajwe ko ugereranyije n’umwaka ushize w’2022, ruswa yagabanutseho ikigero cya 7.1% muri uyu mwaka. Ibi ibyagarutsweho kur’uyu wa kane ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’uyu muryango ku bipimo by’uko ruswa ihagaze mu Rwanda.

kwamamaza

Ubu bushakashatsi bwerekana ibipimo bya ruswa mu Rwanda bwagaragaje ko uyu mwaka w’2023 inzego ziza imbere mu kurya ruswa ziganjemo urwego rw’abikorera, urwego ngenzuramikorere [RURA], Polisi, inzego z’ibanze z’ubuyobozi, ndetse n’ibijyanye no kugaburira abanyeshuri ku ishuri mu mashuri yisumbuye.

Appolinaire Mupiganyi; Umuyobozi nshingwabikorwa wa TI Rwanda, avuga impamvu nyamukuru y’ubwo bushakashatsi kuri ruswa.

Ati: “mu bikorwa byacu bya buri munsi, abaturage baratugana ninaho dukura n’amakuru aziyongera kur’ibi byavuye mu bushakashatsi. Nk’urugero, nka RURA yavuzweho cyangwa se no mu myubakire y’ibigo by’amashuli, tubigaragariza inzego z’ubuyobozi zibishinzwe bagakurikiranwa, na cyane ko icyo kigo tuba tutakivuze izina.”

“ Ariko mu mikorere itanoze hari ibyuho bya ruswa nkuko byagiye bigaragara nko muri RURA, ni urwego ruzwi, aho ngaho dusaba inzego kugira ngo zigende zikore ubugenzuzi. Izo rero ni system zigomba gusesengurwa mu buryo bwimbitse, bakareba ninde ugomba kugenzura nd? ninde ugomba gukurikirana iki? iyo bitagenze neza utanga hehe amakuru.”

Ugereranyije n’umwaka ushize w’2022, usanga uyu mwaka w’2023 ruswa yaragabanyutseku kigero cya 7.1%. Gusa nubwo bimeze bityo, mu rugamba rwo guhangana na ruswa, NIRERE Madaleine; umuvunyi mukuru  avuga ko mu nzego za leta, ibigo ndetse n’iz’abikorera hagomba gushyirwaho komite ishinzwe kurwanya ruswa, bitaba ababiyobora bakakirwa ibihano.

Ati: “ dushyize ingufu cyane cyane mu kwigisha urubyiruko , cyane mu mashuli ya secondaire. Ikindi ni uko dukomeza gushyira ingufu mu gukurikirana ko inzego za leta, iz’abikorera ndetse n’izigenga cyangwa izidakorera Leta zishyiraho za komite zo kurwanya ruswa. Haba mu bikorera hakigaragara ko hari ibyuho byinshi. Twumva ko umunsi izo komite ziri gukora neza, zikareba ibyuho bihari mu mitangire ya serivise cyane cyane ariho navuga imvano ya ruswa, kuko iyo idatanzwe neza umuntu ashobora kwibwira gutanga ruswa cyangwa se akayisabwa.”

“nanone hagashyirwa mu bikorwa, cyane cyane ibyatanzweho inama cyangwa se ibyasabwe n’ubushakashatsi n’ibigomba gukorwa. Birasaba yuko cyane cyane dushyira ingufu mu buryo bw’imikorere ya buri munsi, buri rwego rukigenzura kuko hashyizweho imirongo migari y’uko za komite zakora.”

“ ikindi ni uko urwego rw’umuvunnyi rusabira ibihano inzego cyangwa se abayobozi batashyize mu bikorwa izo nshingano.”

Imibare yerekana ko umwaka w’2023 amafaranga yavuye muri ruswa abarirwa muri 22  814 500 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri 38 352 563Frw mu mwaka ushize w’2022.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 8, 2023 - 12:51