RUSIZI: abatuye Umurenge utaragiraga ikigo nderabuzima barishimira ko bari kwivuza byoroshye

Abatuye mu murenge wa Gihundwe ari nawo utaragiraga ikigo nderabuzima mu Rwanda, ubu barishimira ko bari kwivuza byoroshye. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko iki kigo nderabuzima cyakuyeho abapfiraga mu nzira ndetse n'ababyeyi babyariraga mu nzira.

kwamamaza

Umurenge wa gihundwe wo mu karere ka Rusizi niho honyine hari hasigaye mu myaka mike ishize hatagira ikigo nderabuzima muri aka karere. Abahatuye hirya no hino bagaragaza ko bagorwaga ndetse bamwe bapfiraga mu nzira, ababyeyi bakabyarira mu rugendo n'izindi ngaruka zitandukanye.

Umwe yagize ati:" [ ingaruka] ni nyinshi cyane kuko abantu bagwaga mu nzira kubera kugenda urugendo bakananirwa, bakaba babyarira mu nzira, cyangwa se bakanapfa kubera gutinda kubageza ku bitaro bikuru kuko harimo urugendo runini."

Undi mubyeyi yagize ati:" dushimishijwe nuko bateegereje ikigo nderabuzima hafi. Serivise ziri kudusanga hafi, twajyaga gukingiza abana ugasangaa twiriweyo, turayeyo ..kuko ni mu mu isaha cyangwa amasaha abiri. Ubu naturitse I Munyovu, rwose harimo ingaruka zikomeye kubera urugendo rurerure,, umuntu akabyarira mu nzira."

"Umubyeyi yararuhaga cyane ndetse akaba yanagirira ikibazo mu nzira. Hari n'uwabyaye umwana arapfa kubera gutinda."

Icyakora ubu abataturage barishimira ko bahawe ikigo nderabuzima cyabaruhuye izo ngorane.

Umwe ati:" ubu turishimye kuko serivise zaratwegereye, Leta yaraturebeye..."

Undi ati:" turishimye kuko gukingiza no kwivuza byaratugoraga ariko ubu ni hano. Mbese turishimye cyane kuko Leta yarubereye nziza turayoshima cyane. Ubu ntitukirembera mu rugo kuko na saa sita [ z'ijoro] waza nta kibazo."

IkI kigo nderabuzima cya Shagasha cyubatswe ku bufanye nigihugu cyububiligi babinyujwijwe mu cyigo cyigihugu cyububirigi cyiterambera Enabel, bigamije gukemura ibibazo byubizima abatuye muri aka gace bahuraga nabyo.

Umuyobobozi wakarere ka Rusizi wungirije ushizwe imibereho myiza yabaturage, DUKUZUMUREMYI Anne Marie, ashimangira ko iki kigonderabuzima cyakuyeho abapfiraga mu nzira bajya kwivuriza kure ndetse n'ababyariraga nzira bajya ku mavuriro ya kure.

Yagize ati:" abaturage ntibajye gusaba serivise I Giheke, I Gihundwe, muri Kamembe, ntibajye no ku bitaro, ahubwo bakabonera serivise hafi, icyo ni ikintu cyiza cyane. Ntawarembera mu rugo, nta mugore wabyarira mu nzira kuko ubu ni hafi kandi ikigo nderabuzima kiri hagati mu ngo. Ibyo rero umusaruro uvamo ni uriya nababwiye ko byagiye bizamuka mu karere muri rusange."

Uretse ingorane abaturage bagaragaza ko bahuraga nazo mu rugendo rurenga ibirometero 12 bajya gushaka serivise zubuzima, byanatumaga hari n'abajya kwivuriza muri magendu, naho abandi bakarembera mu ngo.

Gusa ku bufanye bwigihugu cyu Rwanda nububiligi, hirya no hino mu mu gihugu hubatswe ibigo nderabuzima 34 byitezweho gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

 @ Emmanuel BIZIMANA Isango Star - Rusizi.

 May 17, 2024 - 18:12