Rubavu: Urubyiruko rutuye hafi y'imbibi za RDC rurasaba guhangirwa imirimo

Urubyiruko rwo mu bice bihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubuka iharanira Demokarasi ya Congo rurasaba ko rwahangirwa imirimo bikarinda bamwe bari kwishora muri Congo bashukishijwe imirimo.

kwamamaza

Ku musore ubangutse iminota 5 irahagije akaba ageze mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abatuye muri ibi bice bitandukanye bihana imbibi n'iki gihugu cyane cyane urubyiruko bavuga ko aha iwabo ntamirimo ibateza imbere ikihagaragara.

Ngo kuba nta mirimo y’amaboko muri aka gace, bituma hari bamwe murubyiruko rw'aha rwishora muri Congo bakajya gushaka yo akazi, ibihangayikishije benshi kuko ngo hari n'ababishukishwa bagashorwa mu mitwe y’itwara gisirikare.

Ni ibituma bamwe basaba inzego bireba ko zabafasha kubona imirimo y'amaboko aha iwabo, bikarinda abajya muri icyo gihugu gituranyi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, ashishikariza abatuye muri ibi bice, kwitabira imirimo y’ubuhinzi n'ubworozi ihagaragara kandi akabizeza ubufatanye bakareka kwishora mu gihugu kirimo intambara.

Ati "abaturage bahariya ni bakore akazi bikorere, ibyo gukora birahari hari ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi hari ibiraka bitandukanye, muri Congo hariyo intambara nta muntu twifuriza kujya mu ntambara, nta n'inyungu ayifitemo, abaturage bacu hariya nibahafate nkaho ibiri kuberayo bitatureba birebere ibyacu".   

Mu mirimo aba baturage bagaraza ko iyo bageze muri Congo bisangamo harimo ubuhinzi, ubucuruzi buciriritse, ubworozi, n'izindi shuguri zibyara amafaranga ku bakiri bato, gusa bamwe mubashobora kuvayo amahoro bo bagaragaraza ko uretse no kubafatiranya n’inyota y’akazi bakaba babinjiza mu mitwe y’itwara gisirikare, n'umutekano waho kubakoreshwa imirimo isanzwe aba ari mike kubera ko hariyo intambara.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango star I Rubavu

 Apr 1, 2024 - 07:17