RRA irashinja abatumiza ibicuruzwa mu mahanga kugira amanyanga bagahombya igihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA kirashinja abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga gukora amanyanya no gutubya ingano y’ibiciro by’ibicuruzwa bigatuma basora make. Urugaga rw’abikorera rwemera ko bihari koko ariko rugiye kwigisha abacuruzi kugira ngo bareke aya makosa.

Ibi byagarutsweho ubwo RRA yagiranaga ibiganiro na bamwe mu bacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bigamije gushakira hamwe ibibazo by’imisoro ihanitse.

 Mur’ibyo biganiro byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA cyagaragaje ko hari bamwe mu bacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bakora amakosa yo kunyereza imisoro binyuze kubeshya ibiciro by’ibicuruzwa ndetse no guhindura ibicuruzwa bimwe na bimwe kugira ngo basore make.

Ni ibikorwa iki kigo kivuga ko bidindiza igihugu. Kalingondo Jean Louis; Komiseri Mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, yagize ati:“icya mbere ni ikibazo cyo gutanga inyemezabuguzizo muri ibyo bihugu bakoreramo bakazana ibintu biturutse iyo ngiyo, bakazana imyemezabuguzi zigaragaza amafaranga make ugereranyije nayo bagomba kuvuga kuyo baba bishyuye muri ibyo bihugu. Ibyo rero babikora kugira ngo ibiciro bijye hasi n’umusoro ugendanye n’ibyo bintu ujye hasi, bishyure make. Ariko mu kubikora kuriya bakaba bahombeje igihugu”

“icya kabiri nubwo bamwe bazana ibintu, bagera hano mu kubimenyekanisha no mu kubyandikisha mu byo bita kubiha code yabyo ya gasutamo ishobora gutuma tubasha kumenya ibyo bintu ibyari byo ndetse tukanarebera kuri iyo code kugira ngo tugereranye igiciro kiri mu bitabo byacu, noneho dushobora kumenya ko batagiye hasi cyane, batabeshye, usanga bakoresha code zitarizo.”

Divid Rwigema; umwe mu bunganira abacuruzi batumiza ibicuruzwa I mahanga, yemeza ko aya makosa abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga babikora koko.

Yagize ati: “Muby’ukuri ntabwo nahakana ijana ku ijana ko mu bakora uyu mwuga wacu ntabarimo, bashobora gukora ibintu nk’ibyo. Ariko uruhare runini, njyewe narushyira ku mucuruzi kuko niwe uba yagiye kurangura azi neza n’imisoro izatangwa, azi ikiguzi cyose kizagenda muri urwo rugendo no kuzana ibicuruzwa.”

Rwigema ashinja bamwe mu bacuruzi babikora gushaka indamu nyinshi bagakora aya makosa, ati: “rero iyo bigeze hano agashaka inyungu nyinshi ashobora utubya za nyemezabuguzi yaguriyeho ibintu….”

Urugaga rw’abakorera ruvuga ko rugiye kuganira n’aba bacuruzi bakora amanyanga.

 Twagirumukiza Francois; ushinzwe abacuruzi ba Gasutamo mu PSF, yagize ati: “Gutubya ibiciro by’ibicuruzwa bikamanurwa hasi ku buryo bitanga umusoro muke, cyane cyane umusoro wa TVA. Icyo turi bukore ubu, n’ubundi bisanzwe bikangurirwa abantu ariko noneho turongeramo imbaraga noneho tunagaragariza abantu bibashya ko hari icyo bibongerera.”

“Ahubwo urebye uko byagiye bisobanurwa, bigaragara ko uwabikoze atyo ahubwo bimuhombesha nyuma. Aho ngaho rero ni ugukanyura abacuruzi, tukabagaragariza ukuri.”

Ibi si inshuro ya mbere bigarutsweho kuko no mu mwaka w’ 2017, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje  ko abacuruzi 12 mu ijana batumiza ibicuruzwa mu mahanga, cyane cyane mu Bushinwa n’I Dubai, baba bafite impapuro z'ibicuruzwa zidahuye n'ibyo baba binjije mu gihugu. Ni ibikorwa yavuze ko bituma habaho kunyereza imisoro ya leta, ari nabyo biyihombya.

@ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Jan 30, 2023 - 09:53