Romelu Lukaku ukinira Inter de Milan yibasiwe n’irondaruhu.

Rutahizamu wa Inter de Milan ukomoka mu Bubiligi, Romelu Lukaku, yibasiwe n’abafana ba Juventus bamututse ibitutsi byuzuyemo ivanguraruhu mu mukino waraye ubereye I Turin.

kwamamaza

Umukino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’Ubutaliyani wahuje ikipe ya Inter de Milan Rukaku akinamo yaraye inganyije na Juventus (1-1).

Itangazo ryashizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ikipe ya Inter de Milan rivuga ko ibyo byabaye ubwo Rukaku yishimiraga igitego yaratsinze nyuma yo gutera penaliti.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yafashije ikipe ye kunganya na Juventus bivuye ku gitego yatsinze binyuje muri penaliti, ariko bikaba ibindi ubwo yishimiye iyo ntsinzi agana imbere y’isinzi ry’abafana ba Juventus abatunze urutoki , urundi rwo ku kindi kiganza yarushize mu kanwa.

Michael Yormark, perezida wa Roc Nation Sports International, ikigo gishinzwe imicungire y'imikino n’inyungu za Big Rom, yatangaje ko “Amagambo y'ivanguraruhu kuri Romelu Lukaku yavuzwe n'abashyigikiye Juventus arenze kuba agasuzuguro kandi ntabwo byemewe."

 “Mbere, mu gihe ndetse na nyuma ya penaliti, yatutswe ibitutsi by’ivangura kandi biteye agahinda. Yishimye nk'uko yari amaze kwishimira igitego. ”

Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Michael yongeyeho ko “Romelu akwiye gusabwa imbabazi na Juventus (...). Abategetsi b'Abataliyani bagomba gukoresha aya mahirwe mu kurwanya ivanguraruhu, aho guhana uwahohotewe. ”

Simone Inzaghi; Umutoza wa Milan, ntacyo yigeze atangaza nyuma y’umukino Rukaku yatukiwemo. Gusa ikinyamakuru cyitwa Gazzetta dello sport cyashyize hanze amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ibitutsi byatutswe rutahizamu w’Umubiligi, Rukaku.

Muri Nzeri (09) 2021, Mike Maignan; umunyezamu wa AC Milan n’Ubufaransa, yibasiwe n’abamukorereye ivanguraruhu mu mukino wabereye i Turin, ubwo nanone bakinaga n’ikipe ya Juventus.

Irondaruhu cyangwa anti-Semitike ni kimwe mu bintu bimaze gufata intera muri stade zo mu Butaliyani. Ku wa kabiri, amakipe ya Lazio Rome na AS Roma yahawe ibihano kubera imyitwarire iherutse gukorwa n’abafana bayo, mu gihe cya derby yabaye muri Werurwe (03).

 Apr 5, 2023 - 13:07