APR FC yatunguwe na RUTSIRO FC muri Rwanda premier league

Ikipe ya APR FC yatsikiriye mu karere  ka  Rubavu mu mukino yanganyije na Rutsiro FC mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/26 wabereye  kuri Stade Umuganda kuri uyu wa gatandatu. 

kwamamaza

Aya makipe yombi yagiye guhura nyuma yaho atari yitwaye neza ku munsi wa kane wa rwanda premier league yombi yari yanganyije imikino yazo, ikipe ya Rutsiro fc yari yakiriye APR  FC yatangiye umukino iri hejuru mu mikinire yayo mu kibuga hagati mu minota icumi ya mbere yahushije uburyo bwari kuyiviramo igitego cya mbere ariko imipira bakayicisha ku ruhande indi bagasanga umuzamu wa APR FC ishimwe Pierre ahagaze neza, muri ubwo buryo haraho umusore wa Rutsiro fc Mumbele Jeremie yabonye ubwo bwiza bwo gutsinda ariko ntibyamukundira.

Ikipe ya APR FC itari yabonye amahirwe menshi mu minota 30" ya mbere y'umukino yaje kubona uburyo bw'igitego ku mupira watutse kuri Kiwanuka awuha Denis Omedi nawe ntiyakora ikosa ahita atera mwizamu APR FC iba ibonye igitego cya mbere ku munota wa 32, ikipe ya Rutsiro FC yari yakomeje gushaka igitego mu minota ya mbere y'umukino yabonye igitego ku munota wa 41" kuri penariti yaturutse ku ikosa Niyigena Clement yakoreye Mumbele Mbusa, maze Nizeyimana Jean Claude ayinjiza neza Pierre agerageza kuwukuramo ariko biranga, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Igice cya kabiri kitagaragayemo amahirwe menshi yo kubona ibitego cyatangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati abatoza bagerageza gukora impinduka ku bakinnnyi ariko nabyo ntibayagize icyo bitanga kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego cy'imwe kuri kimwe,mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu Mukura VS yanganyije na Police FC naho Musanze FC itsinda Amagaju FC ibitego 2-0, Kugeza ubu Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16 nyuma y'imikino itandatu imaze gukinwa .

 Nov 1, 2025 - 22:11