
RDC: Abayoboke ba Kabila baravuga ko yakatiwe n'urukiko kubera impamvu za politiki urukiko
Oct 1, 2025 - 17:17
Nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa rwakatiye urwo gupfa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 30 Nzeri (09)2025, rumushinja ibuaha birimo kugambanira igihugu no gufasha umutwe w’inyeshyamba AFC/M23, abamushyigikiye bo mu ishyaka rye bavuga ko ari icyemezo cy'urukiko ari impamvu za politiki kandi gishobora kugira ingaruka ku hazaza h’igihugu.
kwamamaza
Nubwo ishyaka rye rya PPRD ryahagaritswe, Emmanuel Ramazani Shadary; umunyamabanga uhoraho waryo, yatangaje ko “Kabila azahora ari umunyapolitiki ukomeye kandi utavogerwa mu hazaza ha RDC.”
Nubwo ari mu buhungiro, Kabila akomeje gushimangira imikoranire ye n'ibihugu by'amahanga, cyane cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n'ibyo mu y'Amajyepfo, aho aei gushaka amaboko mu bakuru b'ibihugu.
Aganira na RFI, Patient Sayiba, umwe mu bashyigikiye Kabila, yagize ati: “Abanye-Congo bagomba gufata icyemezo, bagahagarika intwaro z’igitugu, bagarura amahoro n’iterambere. Kuki twategereza amatora ya 2028 ategurwa n’ubutegetsi bw’igitugu, n’akanama k’amatora gakorera ku mabwiriza, n’ubutabera bwahinduwe intwaro?”
Yakomeje avuga ko nta buryo na bumwe bukwiye guhezwa mu rugamba rwo kurwanya igitugu, yibutsa amasezerano ya Sun City yo mu 2002, aho Abanye-Congo biyemeje kutazongera kwemera ko igitugu cyongera kwimikwa.
Ati: “Perezida Kabila azakomeza kugira uruhare rwo kurinda ibyo twiyemeje. Perezida Kabila azakomeza kugira uruhare nk’umwe mu bayubatse.”
Ku rundi ruhande, Kabila aherutse kwibutsa ko yahoze ari umusirikare warahiriye kurinda igihugu kugeza ku mwuka we wa nyuma. Yavuze ko akiri indahemuka kucyo yarahiriye.
Nimugihe icyemezo cy’urukiko kuri Joseph Kabila gikomeje gukurura impaka n’impungenge, mu gihe abayoboke be bavuga ko bigamije kumucecekesha no kumwikiza nk’umunyapolitiki ugifite imbaraga n’ijambo mu gihugu.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


