
Gaza: Israel ikomeje gushyira igitutu kuri Hamas mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje
Oct 16, 2025 - 17:12
Mu gihe hatangiye icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri Gaza, Israel ikomeje gushyira igitutu gikomeye ku itsinda rya Hamas. Ibi biganiro, bitegurwa ku bufatanye bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Tony Blair, bigamije gusuzuma uko Gaza yategekwa nyuma y’intambara, ndetse n’uko Hamas yashyira intwaro hasi.
kwamamaza
Icyiciro cya mbere cy’aya masezerano cyarangiye hatabaye amakimbirane akomeye, kuko guhererekanya imfungwa n’abanyapalestine bari barakatiwe burundu, byabaye neza muri Charm el-Cheikh.
Ariko icyiciro cya kabiri kirimo ibibazo bikomeye, Hamas iracyanga kurekura intwaro no kuva mu miyoborere ya Gaza, ahubwo ikaba yongera kugaragara mu duce twa Gaza twasizwe n’ingabo za Israel.
Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo ikomeje zishyira igitutu kuri Israel ngo yemere ko Ubutegetsi bwa Palestina bugenzura Gaza, ibintu Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu akomeje kwanga. Amakuru aturuka mu binyamakuru avuga ko ibiganiro byatangiye ku wa 14 Ukwakira (10) bikiri mu ntangiriro kandi bigenda buhoro.
Ku wa kane, Netanyahu yavuze ko intambara itararangira kandi ko igihugu cye kizatanga byose kugira ngo gisubize abafashwe bose. Yabivugiye mu muhango wo kwibuka imyaka ibiri ishize Hamas yagabye igitero cyo ku wa 7 Ukwakira (10) 2023.
Kugeza ubu, Hamas imaze kurekura ab'Israeli 20 bari bakiri bazi, ariko yagaruye imibiri 9 gusa kuri 28 baguye muri Gaza, ibintu Israel ifata nk’ibidahagije.
Hamas ivuga ko isabwa igihe n’ibikoresho kugira ngo isubize imibiri isigaye 19, ariko Israel ibona ari urwitwazo. Perezida Trump nawe yatangaje ko ashobora kwemerera Israel gusubukura ibikorwa bya gisirikare niba Hamas itubahirije amasezerano.
Israel nayo yatanze imibiri 30 y’Abanya-Palestina bapfuye bari bafunze, aho biteganyijwe ko bagomba kugera ku 120. Ni mu gihe impfungwa nzima zose yagombaga gutanga yamaze kuzishyikiriza Hamas.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


