Léon wa XIV: Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni muntu ki?

Robert Francis Prevost, Kardinali w’Umunyamerika w’imyaka 69 y’amavuko, yatowe nka Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, ahabwa izina rya Papa Léon wa XIV. Ni we Papa wa 267 mu mateka ya Kiliziya Gatolika, ndetse anabaye uwa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika.

kwamamaza

Papa Léon wa XIV azwi nk’umuntu wicisha bugufi, uharanira ubumwe n’ituze, ndetse ukunda kuganira no kumva abandi. Mu 2024, yabwiye urubuga rwa Vatican News ati: “Umwepiskopi si igikomangoma kiba cyicaye mu bwami bwe, ahubwo agomba kuba hafi y’abantu ashinzwe, akagendana na bo kandi akababarana na bo.”

Yahawe ubutumwa bwa gishumba bwa gikardinali na Papa Fransisiko mu 2023, ari na we wamuzamuye mu buyobozi bukuru bwa Vatican.

Mbere y’amatora ye, Prevost yari umwe mu banyamabanga barindwi b’amadekasteri ya Vatican (ingana na minisiteri), aho yayoboraga Dikasteri y’Abepisikopi: urwego rufite ububasha bukomeye bwo kugira uruhare mu itangwa ry’imyanya ya gishumba muri Kiliziya ku isi hose.

Yatowe nka Papa mugihe Papa Fransisiko yamukundaga cyane kubera imico ye, kwitonda no kwitangira ivugabutumwa mu duce dufatwa nk'utwasigaye inyuma, twari twaribagiranye cyangwa tudakunze kugerwamo n’iyogezabutumwa.

Robert Francis Prevost yavukiye i Chicago, ariko yamaze imyaka irenga 20 mu gihugu cya Peru, aho yakoze ubutumwa bwa gishumba, akagirwa Arikiyepiskopi-Umusenyeri mukuru wa Chiclayo mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Mu buyobozi bwa Vatican, Prevost azwi nk’umuhuza ushoboye gutuza no guhuza ibitekerezo bitandukanye. Ni impuguke mu by’amategeko ya Kiliziya ndetse n’aba vaticanistes bamufataga nk’umukandida ukwiye mu bakardinali b’Abanyamerika, kubera uburambe bwe mu butumwa, ubushishozi, n’uburyo yamenyereye imikorere ya Vatican.

Yigeze kwitwa umunyamerika utandukanye n'abandi

La Republica, ikinyamakuru cy’i Roma, cyigeze kumwita “Umunyamerika udasa n’abandi Banyamerika” kubera imvugo ye yitondewe n’imyifatire idaharanira guca ibintu. Kuba yaramenyereye cyane amategeko ya Kiliziya byatumye anegera abashaka ko theology itera imbere.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko, Prevost yagize ati: “Haracyari byinshi byo gukora muri Kiliziya. Ntitwakwemera guhagarara cyangwa gusubira inyuma. Tugomba kumva icyo Roho Mutagatifu idushakaho muri iki gihe no mu gihe kizaza. Isi tubayemo si nk’iya mbere, ariko ubutumwa bwa Kiliziya ni bumwe, nubwo uburyo bugera ku bantu, cyane cyane urubyiruko, abakene n’abanyapolitiki  bugomba guhinduka.”

Robert Francis Prevost yatowe ku nshuro ya gatatu, hazamurwa umwotsi w'umweru nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya atowe. Ninyuma yuko inshuro ebyiri zabanje byari byagoranye, hazamuka umwotsi w'umukara nk’ikimenyetso cy’uko ntawatowe.

Papa mushya abaye ukomoka muri Amerika nyuma yuko Prezida Trump akwirakwije ifoto yambaye nka Papa yicaye mu ntebe ye, yakozwe na AI ( ubwenge bw'ubukorano).

Bimwe mu by'ingenzi byamuranze

Robert Francis Prevost yavutse ku wa 14 Nzeri 1955. Yize mu iseminari nto y’Abafaratiri ba Mutagatifu Augustin, yinjiyemo mu 1977. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n' iyobokamana no mu mibare.

Yahawe ubupadiri mu 1982, maze mu 1984 yoherezwa mu butumwa bwa gishumba muri Peru. Mu 1999, yagarutse i Chicago nk’umuyobozi w’intara y’Abafaratiri ba Augustin mu burengerazuba bwa Amerika, aza no kugirwa Prieur Général (umuyobozi mukuru) wabo mu 2001.

Mu 2014, Papa Fransisiko yamugize umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya Chiclayo. Mu 2023, yashyizwe ku mwanya w’ingenzi wo kuyobora Dikasteri y’Abepisikopi, asimbura Kardinali Marc Ouellet w’Umunyakanada wari wavuye mu nshingano kubera izabukuru no gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina.

Prevost ni na Perezida wa Komisiyo ya Papa ishinzwe Amerika y’Amajyepfo, bityo asanzwe afite umubano ukomeye n’akarere k’ibihugu bikennye byiganjemo abakirisitu benshi.

@rfi, bbc

 May 8, 2025 - 20:43