
Iran yemereye abanyeshuri kwigaragambya, ibabuza kurenga umurongo utukura bashyiriweho
Feb 24, 2026 - 14:15
Guverinoma ya Iran kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko abanyeshuri bafite uburenganzira bwo kwigaragambya, ariko ibaburira kutarenga aho yose umurongo utukuramu. Ni mu gihe kuva ku wa Gatandatu, imyigaragambyo yongeye kubura muri za kaminuza, ikurikiye iyatangiye mu Ukuboza (12) igahinduka iyamagana ubutegetsi.
kwamamaza
Kuva imyigaragambyo yongeye kubura mu mashuri makuru, Umuvugizi wa guverinoma Fatemeh Mohajerani yavuze ko abanyeshuri bafite uburenganzira busanzwe bwo kwigaragambya. Gusa yashimangiye ko hari imirongo ntarengwa igomba kurindwa no kutarengwa, kabone n’iyo uburakari bwaba bukomeye.
Yavuze ko abigaragambya batagomba kubangamira ahantu hatagatifu no kudasuzugura ibendera rya Repubulika ya Kisilamu. Ibi byatangajwe nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza bamwe mu banyeshuri batwika ibendera ririho ubu kuva nyuma y'impinduramatwara yo mu 1979 yahiritse ubutegetsi bwa cyami.
Kuva ku wa Gatandatu, ubwo amasomo yasubukurwaga, habayeho imyigaragambyo irimo abayishyigikiye n’abarwanya ubutegetsi muri za kaminuza zitandukanye, by’umwihariko i Tehran. Hari aho byavuzwe ko habayeho guhangana hagati y’impande zitandukanye.
Iyi myigaragambyo iri mu murongo w’iyatangiye mu Ukuboza (12) umwaka ushize, ishingiye ku bibazo by’ubukungu, ariko mu ntangiriro za Mutarama (01) igahinduka iyamagana ubutegetsi ku rwego rutari rwigeze rubaho mbere.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, umuvugizi wa guverinoma ya Iran yavuze ko abarenga 3.000 bapfuye, benshi muri bo ari abashinzwe umutekano cyangwa abasivile bishwe n’abo yise “intagondwa” zikorana na Israel na Leta zunze ubumwe za Amerika..
Icyakora, imiryango itegamiye kuri Leta irimo Human Rights Activists News Agency (HRANA), ikorera muri Amerika, ivuga ko abishwe barenga 7.000, ndetse igashinja inzego z’umutekano kurasa ku bushake abigaragambyaga.
Impaka ku mibare y’abapfuye n’uwabigizemo uruhare zikomeje gukaza umurego, mu gihe guverinoma ishaka kugaragaza ko yubahiriza uburenganzira bwo kwigaragambya ariko idashaka ko habaho ibikorwa ifata nko kurengera ibimenyetso by’Igihugu.
Rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


