
Police FC yanganyije na APR FC naho kwa Mukura VS na Rayon Sports amatara aba ikibazo
Apr 15, 2025 - 21:41
Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC naho kwa Mukura VS na Rayon Sports amatara ahinduka ikibazo mu mikino ibanza ya 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.
kwamamaza
Kuri uyu wa Gatatu saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium nibwo Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse arinako abakinnyi bakoreranaho amakosa.
Mu minota 10 APR FC yatangiye kurema uburyo nkaho Hakim Kiwanuka yahinduye umupira mwiza ashaka Mamadou Sy ariko umubana muremure urarenga
Ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje kubona imipira y'imiterekano ariko kuyibyaza umusaruro bikaba ikibazo.

Ku munota wa 26 Police FC nayo yari iremye uburyo bwashoboraga kugira icyo bubyara ku mupira mwiza Mugisha Didier yari acomekeye Ani Elijah ariko Aliou Souane aramutega ndetse bimuviramo kubona ikarita y'umuhondo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya 0-0. Mu gice cya kabiri Police FC yaje ariyo iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Ani Elijah baremaga uburyo imbere y'izamu.
Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu bakinnyi bari babanje mu kibuga arinazo zaje gutanga umusaruro.
Ku munota wa 76 Victor Mbaoma ku ruhande rwa APR FC yinjiye mu kibuga asimbuye Mamadou Sy. Bidatinze ku munota wa 82 ahita akorerwaho penariti yinjijwe na Ruboneka Jean Bosco.
Ku munota wa 90 Chukwuma Odili wari winjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Police FC yaje kuyitabara atsinda igitego cyo kwishyura ahawe umupira na Byiringiro Lague nawe wari wasimbuye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Undi mukino wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro wagombaga guhuza Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye gusa wasubitswe ugeze ku munota wa 20 bitewe n'ikibazo cy'amatara aho urumuri rwari rucye.
Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo ku wa Gatatu aribwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA rizafata umwanzuro niba umukino usubukurwa haherewe ku munota warugezeho cyangwa niba Mukura VS yari yakiriye iterwa mpaga.
Yanditswe na Niyonyungu Aloys
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


