#UCI25: Umwongerezakazi Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu, Abanyarwandakazi basoreza mu myanya ya nyuma ( amafoto)

Umwongerezakazi Zoe Backstedt, w’imyaka 20, yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’igihe (ITT) cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, riri kubera i Kigali ku nshuro ya mbere muri Afurika. Zoe ni nawe Champion w’Umugabane w’Uburayi muri iki cyiciro, akaba akinira ikipe ya Canyon, ikinamo n’umunyarwandakazi Ingabire Diane.

kwamamaza

Backstedt yanyuze kuri Marie Schreiber wo muri Luxembourg wahagurutse iminota itatu mbere ye agasoza ku mwanya wa 14, mugihe yarasanzwe ari mu baza imbere muri iki cyiciro.

Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gusoza intera y’ibilometero 22,6 akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56, ahigitse Umuslovakiya Viktoria Chladoñova (32,47) amurusha iminota 1 n’amasegonda 50, mu gihe Umutaliyani Federica Venturelli yabaye uwa gatatu.

Ku ruhande rw’Abanyarwandakazi, Ntakirutimana Martha yasoje ku mwanya wa 27, naho Nyirarukundo Claudette ( wahagurutse ari uwa mbere) aba ku mwanya wa 32, nk’uko bigaragara ku rutonde rwa UCI. Bombi banyuraga imbere y’abafana b’i Kigali bishimiwe cyane, bagaragaza ibyo bashoboye ndetse  bakoresha imbaraga zabo.

Byari biteganyijwe ko iri siganwa rya ITT ry’abakobwa batarengeje imyaka 23 ryitabirwa n’abakinnyi 50 baturutse mu bihugu 36, ariko 47 bitabiriye irushanwa, 2 ntibarisoje mugihe 3 batitabiriye.

Abasoganwa 45 bose basoreje kuri Kigali Convention Centre (KCC) nyuma yo gutangirira kuri BK Arena no kunyura mu muhanda wa Kimironko, Sonatube, Nyanza ya Kicukiro, Rwandex, kugeza mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura.

Iri siganwa ni igice cy’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Isi y’Amagareibei kuba ku nshuro ya 98.

Ni mu gihe isiganwa y’abahungu batarengeje imyaka 23, u Rwanda ruhagarariwe na Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel, basiganwa ku ntera ya kilometero 31,2 ryamaze gutangira.

Iyi Shampiyona yanditse amateka mashya, yahurije i Kigali abakinnyi 769, benshi kurusha abo mu marushanwa aheruka yabereye ku mugabane w'u Burayi. Imibare igaragaza ko abanyafurika ni 33,64% by’abitabiriye, baruta abo mu Burayi (32,71%), mu gihe abandi baturuka muri Amerika, Aziya na Oceania.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

 Sep 22, 2025 - 13:44