Perezida Paul Kagame yitabiriye umwiherero w’abana bakina Basketball kuri Club Rafiki (Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, Perezida Paul Kagame yitabiriye umwiherero w’abana bakina Basketball kuri Club Rafiki, ari kumwe na Masai Ujiri washinze Umuryango wa Giants of Africa na Kawhi Leonard ukinira LA Clippers muri NBA.

kwamamaza

Uyu mwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, witabirwa n’abana 50 bari hagati y’imyaka 12 na 17.

Abo barimo abitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda ndetse n’abandi basanzwe bakinira kuri Club Rafiki.

Uretse ubumenyi bahabwaga n’abatoza babo, aba bana berekwaga na Kawhi uko bahererekanya, bugarira ndetse banatsinda.

Giants of Africa ni umuryango uteza imbere Basketball binyuze mu kuzamura impano ndetse no kubaka ibibuga.

Ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, aho umaze kubaka 43 birimo 10 byo mu Rwanda. Muri ibyo, harimo na Club Rafiki wavuguruye mu 2022.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Masai Ujiri washinze Giants of Africa na Kawhi Leonard

Perezida Kagame, Kawhi, Masai n’abandi bishimanye n’abana bato barimo gutozwa basketball

Perezida Kagame yashimye Kawhi Leonard witabiriye iri serukiramuco agashyigikira urubyiruko rugera kuri 320 rwari rwaryitabiriye ruvuye mu bihugu 20 byo muri Afurika.

Kawhi Leonard yishimiye uburyo u Rwanda rushyigikira imikino n’urubyiruko muri rusange.

Masai Ujiri na washinze Umuryango wa Giants of Africa na Kawhi Leonard ukinira LA Clippers muri NBA

Urubyiruko rw’u Rwanda rwungukiye byinshi mu mwiherero harimo kurushaho kunoza ubumenyi n’ubuhanga mu mukino wa basketball

 Aug 4, 2025 - 09:19