Perezida Kagame avuga ko kudashyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa ariyo ntandaro ituma ibibazo biri muri RDC bidakemuka

Ni ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida w’u Burundi akaba ari nawe uyoboye ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba bw’Afurika muri iki gihe, Evariste Ndayishimiye, ari mu bakuru b’ibihugu bari i Nairobi hamwe na William Ruto, Perezida wa Kenya ndetse n’Umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, Uhuru Kenyatta.

kwamamaza

Abandi bakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda , Museveni wa Uganda na Tshisekedi wa Congo, bakaba bitabiriye ibi biganiro bifashishije ikoranabuhanga.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa , ariyo ntandaro yo gutuma ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo bikomeza kugaruka.

Yagize ati "Ikintu cya mbere gituma iki kibazo gikomeza kugaruka, ni ukunanirwa gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byarafashwe ku nzego zitandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye mu myaka yashize. Ndizera neza ko kuri iyi nshuro izi mbaraga ziri gushyirwamo zizatanga umusaruro mwiza".

Yakomeje agira ati "Kongera kubura umutwe k’umwe mu mitwe myinshi yitwaje intwaro, byatumye amahanga abyitaho cyane, kandi ibi biza hari ibindi bibazo byinshi bitarakemuka bishigiye ku mutekano ndetse na politike.turishimira uburyo ibihugu byo mu karere biri kwitwara mu gushaka ibisubizo byihuse ndetse n’ingamba zikomeye zashyizweho,mu gukiza ubuzima bw’abantu mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo, no gukemura ibibazo by’ingutu bihora bizamuka , bibagamiye umutekano w’ibihugu by’ibituranyi harimo n'u Rwanda".

Aha kandi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yongeye kugaragaza ko kugirango umuti nyawo wibyo bibazo uboneke, bakwiye kubikemura bahereye mu mizi, kugirango ibyemezo bafata bibashe kuzana itandukaniro.

Yagize ati "Igikenewe cyane uyu munsi kurenza ibindi, ni ubushake bwa politike buhamye bwo gushyira mu giro ingamba zafashwe n’ibihugu byo mu karere,cyane ibyafashwe n’ ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba bw’Afurika biri kubera i Nairobi bigamije kugarura amahoro , ndetse n’ubuhuza bwa Afurika yunze ubumwe bihagarariwe na Perezida Lourenço wa Angola. Ibi bigomba kugendana no gukemura bidasubirwaho ikibazo cy’umutekano muke duhereye mu mizi, ibi nibyo bizazana itandukaniro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC no mu bihugu by’ibituranyi".

Iyi nama iteranye nyuma y’iy’abakuru b’ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari yari iyobowe na Perezida wa Angola Lourenço yateranye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nayo yigaga ku mutekano mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Nov 29, 2022 - 09:02