Nyagatare: Aborozi barasabwa korora neza bashaka amata n'ifumbire

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kirasaba abaturage n’aborozi muri rusange kureka umuco wo kumva ko kubona inka bivuze kubona ifumbire yonyine, ahubwo bivuze kubona umukamo ndetse n’ifumbire icyarimwe, ibyo bikazatuma umukamo w’amata ucyenewe ubasha kwiyongera.

kwamamaza

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko nyuma yo guhabwa amasomo n’abafashamyumvire mu bworozi, kuri ubu bavuye ku muco wo korora mu buryo bwa gakondo bwatumaga batabona umukamo uhagije.

Bavuga ko kuva batangiye gufashwa guhindura imyumvire bagahindura icyororo ngo kuri ubu basigaye babona umukamo ushimishije.

Umwe yagize ati "nari mfite inka iyakamwaga amata menshi yakamwaga litiro 2.5 ariko kugeza ubu aho mboneye ziriya nka z'umukamo nkaba nzifitiye ubwatsi buhagije ubu inka ikamwa litiro 15 kumugoroba igakamwa litiro 8".  

Undi yagize ati "turimo turahindura inka ubu tugiye guteza intanga nyuma y'umwaka 1 turaba dufite amata ahagije, twateye ubwatsi, nta kibazo kindi dufite". 

Umuyobozi w’umushinga RDDP uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, Ndagijimana Alex, avuga ko nubwo icyiciro cya mbere cy’umushinga kigiye kurangira, bateganya ko mu cyiciro cya kabiri bazakomeza urugamba rwo gufasha aborozi kubasha guhaza uruganda rw’amata y’ifu ruri kubakwa mu karere ka Nyagatare.

Yagize ati "ntabwo turagera aho twifuza kugera nk'igihugu, ruriya ruganda rushyashya ruri kubakwa Nyagatare ruzakenera amata menshi, ruzakenera imbaraga nyinshi kugirango amata menshi akenewe aboneke, umushinga mu cyiciro cya 2 uzakomeza mu bikorwa byo kongera umusaruro ariko wibande ku bijyanye n'ikoranabuhanga".    

Nubwo bimeze gutya ariko, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Solange Uwituze avuga ko igituma umukamo utiyongera, hari abafite inka bumva ko igomba kubaha ifumbire gusa, bityo akabasaba korora neza kuko umukamo waboneka ndetse n’iyo fumbire bifuza.

Yagize ati "aho kuvuga ko inka itanga amata abenshi barata inka ko yabahaye agafumbire kandi ugasanga gutanga ifumbire binyuranye no gutanga amata, ubutumwa turimo dutanga binyuze mu bafashamyumvire b'ubworozi bw'inka zitanga umukamo nuko umuntu ashobora korora inka ye neza ikamuha amata, ikamuha nako gafumbire".   

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa abafashamyumvire mu bworozi bagera ku 8,750, aba bakaba bazakomeza gufasha aborozi kubasha korora bya kijyambere, bitanga umukamo ndetse no kubongerera ubumenyi byose bigamije gutuma umukamo wiyongera.

Ni mu gihe kugeza ubu inka zitanga umukamo zigera kuri 88% by’inka zose zibarurwa mu gihugu.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 Jun 29, 2023 - 09:12