
Igitero cyagabwe hafi y'ibiro bya Perezida Trump cyasize mu kaga ubuzima bw'abasirikare
Nov 27, 2025 - 08:52
Igitero cyagabwe hafi y'ibiro bya Perezida wa Amerika , Donald Trump, cyasize mu kaga ubuzima bw'abasirikare babiri barinda Perezida. Perezida Trump yise iki gitero igikorwa cy'iterabwoba, avuga ko uwabikoze azishyura ikiguzi cyabyo.
kwamamaza
Iki gitero cyagabwe ku gicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo (11)2025, cyatumye Umujyi wa Washington DC uhungabanywa n’urusaku rw’amasasu rwumvikaniye mu gace kari mu ntera nto uvuye kuri White House. Kristi Noem; Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu yatangaje ko abasirikari babiri babarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w'igihugu barakomerekejwe bikomeye ndetse ubuzima bwabo buri mu kaga.
Guverineri w'intara ya West Virginia wari watangaje ko abo basirikare bakomoka muri iyi ntara bapfuye, nyuma yo kubona andi makuru yahise abivuguruza, avuga ko barembye cyane.
Icyakora mu kiganiro n’abanyamakuru, Kash Patel, Umuyobozi wa FBI, yemeje ko abo basirikare barembye cyane, batapfuye nk’uko byari byavuzwe mbere.
Umuyobozi wa Polisi ya Washington DC, Jeffrey Carroll, yasobanuye ko icyo gitero cyagabwe ahagana saa 14h15 ku isaha ya Washington n'umugabo waje ari wenyine, arasa amasasu yerekeza ku basirikare bashinzwe kurinda umukuru w'igihugu bari ku burinzi. Ariko abandi basirikare bahise batabara, bamufata ari muzima.
Iki gitero cyagabwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibereye muri Mar-a-Lago muri Florida mu biruhuko bya Thanksgiving. Yemeje ko uwarashe abo basirikare azahanwa bikomeye.
ati:" Inyamaswa yarashwe kuri abo basirikare barinda umukuru w'igihugu nawe yakomeretse bikomeye. Nubwo bimeze bityo, azishyura ikiguzi cy'ibikorwa yakoze."
Icyakora Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yemeje ko ibisasu byarashwe byari bigamije abo basirikare byonyine.
Polisi yatangaje ko ukekwa yafashwe, ndetse ibinyamakuru byinshi bya Amerika birimo NBC News na Washington Post byemeje ko ari umugabo ukomoka muri Afghanistan. Ibi byaje kwemezwa na Perezida Trump mu butumwa yatanze nyuma, yita iki gitero "igikorwa cy'iterabwoba" ndetse anenga bikomeye politike y'abimukira.
Yagize ati:" Ukekwa wafashwe ni umunyamahanga winjiye mu gihugu cyacu avuye muri Afghanistan, kandi akaba yarazanwe hano n’ubutegetsi bwa Biden muri Nzeri (09) 2021."
Polisi ya Washington yatangaje ko kugeza ubu nta mpamvu cyangwa umugambi uzwi w’ukekwaho kurasa.
Aho iki gitero cyabereye hahise hafungwa, hinjira imodoka nyinshi za Polisi n’izindi nzego z’umutekano, mu gihe umuvugizi wa White House yatangaje ko Perezida ari gukurikiranira hafi iby’iki kibazo.
Ibi bibaye mu gihe muri Washington hari haherutse koherezwa abasirikare barenga 2 175, aho boherejwe n’ubutegetsi bwa Trump kuva muri Kanama (08), hagamijwe kongera umutekano mu rwego rwo kurwanya ibyaha no gufasha inzego z'abinjira n'abasohoka mu bikorwa byayo. Iyi politiki yateje impaka hagati ya Leta ya Trump n’ubuyobozi bw’umujyi, ndetse icyumweru gishize urukiko rwayihaye ubuyobozi bw’umujyi.
Ku rundi ruhande ariko, iki gitero gikomeje kongera impaka ku mutekano n’imiyoborere y’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


